Hari abatuye mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Gitoki, bavuga ko bararana n’amatungo kubera gutinya ko abajura bayiba mu masaha y’ijoro.
Intara y’i Burasirazuba ivuga ko ibikumba byatangiye kubakwa muri uyu murenge,ari kimwe mu bizaba igisubizo ku baturage bakirarana n’amatungo mu nzu.
Si ubwa mbere humvikana ko hari aho abaturage bararana n’amatungo, ahanini basobanura ko babiterwa n’ubujura kuko abayiba bitwikira ijoro bakaza kuyiba, bagahitamo kuyaraza mu mazu nabo bararamo.
Mu murenge wa Gitoki mu karere ka Gatsibo, ni hamwe bmwe mu bawutuye batanga ubuhamya ko bakunze kurarana n’a matungo, aba baturage bafatanyije n’ubuyobozi bashatse igisubizo batangira kubaka igikumba,bemeza ko kigiye kubafasha haba k’umutekano w’amatungo, bikabarinda n’indwara baterwaga no kurarana nayo.
Umwe ati”kugira ngo hajye hararamo amatungo mu buryo bwo kwirinda kurarana n’amatungo mu nzu akajya ararana mu gikumba rusange cy’umudugudu.
Impamvu abantu bararana n’amatungo ni ukwirinda ubujura ariko ubwo habonetse igikumba rusange amatungo azajya araramo.”
Undi yungamo ati”ni ukugirango zizajye ziteranira hamwe bakahararira,ariko kurarana nayo mu nzu bigacika.”
Dr NYIRAHABIMANA Jeanne, umunyamabanganshingwabikorwa w’intara y’i Burasirazuba, avuga ko igikumba cyatangiye kubakwa mu murenge wa Gitoki, ari kimwe mu bizatuma aba baturage batazongera kurarana n’amatungo.
Ati”ibikumba biri kubakwa kugira ngo abaturage bakibana n’amatungo mu nzu bicike kuko ntago aribyiza ko umuntu abana n’amatungo.”
N’ubwo nta mubare uzwi w’abararana n’amatungo mu karere ka Gatsibo, bamwe mu baturage bemeza ko benshi bararana nayo kubera gutinya ko yibwa.
Ahanini inka zishyirwa mu bikumba rusange nk’icyatangiye kubakwa muri Gitoki, ni izatanzwe muri gahunda ya girinka, hagamijwe gukurikirana imikurire n’imivurire yazo no guca uburiganya buzigaragaramo.