Prof Harelimana wayoboraga RCA yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Ubushinjacyaha bwasabiye Prof.Harelimana Jean Bosco wahoze ayobora ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative na bagenzi be babiri bareganwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Mu cyumba cy’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge aho Prof Harelimana Jean Bosco, wahoze ayobora ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative RCA na bagenzi be baburaniye byari bisanzwe.
Icyo cyumba cyari kirinzwe n’umupolisi umwe ufite imbunda n’abantu bake bari baje gukurikira urubanza.
Abandi baregwa muri iyi dosiye harimo Hakizimana Claver, Ushinzwe Amasoko muri icyo kigo na Gahongayire Liliane wari ushinzwe ibikoresho n’Ububiko
Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo busobanure ibyaha bushinja abo batatu maze buhera kuri Prof Jean Bosco Harelimana bushinja ibyaha birimo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko; kutubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta n’iryo gukorera mu mucyo mu itangwa ry’amasoko ya Leta bigateza Leta igihombo, gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no guufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo no gukoresha igitinyiro.
Hakizimana Claver we akurikiranyweho ashinjwa gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko; gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.
Ni mu gihe Gahongayire Liliane ashinjwa icyaha kimwe gisa n’icyanyuma Claver ashinjwa
Ibyaha bakurikiranyweho byakozwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022 nk’uko byagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko hari amasoko yatanzwe binyuranyije n’amategeko.
Prof Harelimana yagaragaje ko itegeko ryerekana ko umukozi ushinzwe amasoko ari we ubikurikirana kuva ku igenamigambi kugera amasezerano arangiye.Ati ushinzwe amasoko twamaranye imyaka itanu Numva rwose yabisobanura, tukumva uko byakozwe.
Ubushinjacyaha bwavuze ko hari abakozi babiri bahawe misiyo yo kujyana n’ikigo gitegura ibizamini bya RCA kandi ari abakandida ni ukuvuga nabo bahataniraga iyo myanya yari yashyizwe ku isoko murin icyo kigo kandi basanzwe bagikoramo aba ngo . Bifashishijwe mu gutegura uburyo ibizamini bizakorerwamo ubushinjacyaha bwerekabye ko byatumye abo bakozi batsindira ku nota riri hejuru ariko Profeseri Harerimana yavuze ko muri aba nta n’umwe yigeze ashyira mu mwanya kuko ibyo yakoze byose byari bikurikije amategeko
Ku cyaha cyo gukoresha itonesha, Ubushinjacyaha bwavuze ko hari amajwi yumvikanamo Prof Harelimana yigamba ko uwo ashaka ahabwa akazi, uwo tudashaka tukamwirukana.
Yafashwe aganira n’umukozi wa RCA yabwiraga ibyo agomba gukora ku igenzura ry’imari audit kuri koperative KIAKA aho yasabye ko iyo koperative yakorerwa raporo ya ntamakemwa kandi na we natabikora azamwirukana. Bwagaragaje ko bamwe muri abo bakozi yavugaga birukanywe.
Prof Harelimana yavuze ko ibyo byose bifitanye isano n’umukozi woherejwe gukora raporo y’ubugenzuzi muri Koperative KIAKA, havutsemo ibibazo byo kunyereza amafaranga.
Yavuze ko Ayo majwi numva abantu bose bayafite, bayavuga. RIB yadusabye gukora ubugenzuzi muri Koperative ya KIAKA. Uwitwa Elizaphan yasabye ruswa ya miliyoni 22 Frw.’’
Yavuze ko akimenya ayo makuru ya ruswa yagerageje gushaka ibimenyetso kugira ngo abimenyeshe inzego ndetse ibyo ari byo byakururanye kugeza amajwi afashwe.
Prof Harerimana yavuze ko ayo majwi ayagaragaye ari agace gato ariko andi arambuye kurushaho ari muri RIB
Hakizimana Claver nawe yireguye avuga ko ibyaha akurikiranyweho atabyemera,ndetse n’icyo ahuriyeho na Gahongayire Liliane wari ushinzwe ibikoresho n’ububiko nacyo ntacyemera.
Iki cyaha aba bombi bahuriyeho ubushinjacyaha bwagisobanuye muri ubu buryo Hari isoko ryatanzwe ry’ibikoresho byo mu biro byiganjemo intebe n’ameza aho Kompanyi yaritsindiye yatanze ameza akoze mu rubaho rwa MDF nyamara isoko ryari ryatanzwe ari ryo kwakira ibikoresho bikoze muri ribuyu .
Hari kandi intebe zakiriwe ariko ubugenzuzi bukagaragaza ko haburamo intebe 10 umugenzuzi w’imari yarazibuze ariko hashize igihe gito izo ntebe ziza kuboneka.
Mu kwiregura Gahongayire Liliane yavuze ko we inshingano ze mu Kigo RCA zagarukiraga ku kwakira ibikoresho no kubibara atari ashinzwe kugenzura ubuziranenge cyangwa qualite y’ibikoresho.
Ubushinjacyaha bwasabiye abaregwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ko hari ibikorwa by’iperereza bigikomeza
Umwanzuro w’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo kuri Prof.Harerimana na bagenzi be uzasomwa tariki 3 z’ukwezi kwa 10 2023.

Tito DUSABIREMA