Polisi y’Ubuholandi, yataye muri yombi umugabo witwaje imbunda wishe abantu batatu mu bitero bibiri mu mujyi wa Rotterdam.
Polisi ivuga ko kurinuyu wa Kane tariki 28 Nzeri 2023, uwo mugabo witwa Fouad L w’imyaka 32 y’amavuko wagabye ibyo bitero, yarashe ku rugo mbere yo kurutwika, nuko yirara mu bitaro byitwa Erasmus Medical Center byo muri uwo mujyi.
Yari umunyeshuri kuri Kaminuza ya Erasmus University, ishamikiye kuri ibyo bitaro.
Umugore w’imyaka 39 n’umukobwa we w’imyaka 14, biciwe mu gitero cya mbere.
Umwarimu wa kaminuza w’umugabo, w’imyaka 43, yishwe arasiwe kuri ibyo bitaro.
Amashusho yagiye ahagaragara yerekana umugabo wambaye imyenda yijimye arimo gukurwa mu nyubako y’ibitaro yambitswe amapingu. Impamvu y’ibyo bitero ntiyahise imenyekana.
Umugabo ucunga umutekano uvuga ko ari we wa mbere wageze ahabereye ibitero yabwiye BBC ko wari umunsi “uteye ubwoba”.
Mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga, Minisitiri w’intebe w’Ubuholandi Mark Rutte yagize ati: “Nifatanyije n’abazize uru rugomo, abo mu miryango yabo n’abantu bose bahiye ubwoba.”