Nyamasheke: Baratabaza nyuma yaho bakoreye umuhanda Ninzi-Kavune-Nyabagene bakamburwa

Bamwe mu bakoze imirimo y’umuhanda Ninzi-Kavune-Nyabagene mu Karere ka Nyamasheke, baratabaza ko batishyuwe kandi imirimo yo gukora umuhanda yarasojwe muri Nyakanga 2023.
Amezi abaye abiri imirimo yo gukora uyu muhanda irangiye, gusa isize hari abasaga ijana batarahembwe barimo abafundi n’abayede.
Umwe ati “Amafaranga ya mbere twarayabonye,ariko ikenzeni ya nyuma ntabwo baduhembye.”
Undi ati “Mpembwa 5000 Frw bamfitiye imibyizi 13 ihwanye n’amafanga y’u Rwanda 65.000.”
Iyi Kampanyi ya ‘Grobal Business limited’ yabakoreshaga ngo yari yarababwiye ko n’ubundi izasiga ibahemukiye.
Ibi byose ngo byabagizeho ingaruka mu mibereho yabo ya buri munsi harimo no kutishyurira abana amashuri.
Kuri ubu bahangayikishijwenuko ubuyobozi bw’akarere n’umurenge buri kubatererana aho kubafasha ngo bubacyemurire ikibazo cyabo.
Jeremie Nsengiyumva, umuyobozi wa Global Business LTD avuga ko ikibazo cyaturutse ku karere ko katabashije kubishyurira ku gihe.
Ati “ Ntikashyura(Akarere) tuzabishyura ariko tubonye amafaranga aturutse ahandi twabishyura.Ariko Akarere cyane niko kateje ibibazo byo kutishyura abaturage.”
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyamasheke, Joseph Desire Muhayezu, nubwo adahakana cya ngo yemere ko aribo ikibazo giturukaho, avuga ko ubwo ikibazo bakimenye bagiye kugicyemura.
Ati “Ubwo nkimenye ndagerageza nkurikirane numve igishoboka kugira ngo ikibazo gikemuke, ariko igihari ni kimwe ni uko ikibazo cyamenyekanye kirakemuka.”
Aba baturage bakoze imuhanda w’ibirometero bisaga 14, kuri ubu ikaba yaruzuye.

Sitio NDOLI