Kudukura aho twakoreraga bizaduhombya-Abacuruza indabo

Bamwe mu basanzwe bacuruza indabo n’ibikoresho by’imitako bikoze mu ibumba mu mujyi wa Kigali, baravuga ko kubakura aho bakoreraga bizabahombya.

Hirya no hino mu mujyi wa Kigali, wasangaga abaturage bahumbitse indabo bagurishaga n’abahanyura.

Ni indabo zisanzwe zishingwa nk’imitako mu ngo z’abaturage.

Si aba gusa kuko hari n’abagurishaga indi mitako ikoze mu ibumba.

Ubu umujyi wa Kigali, uvuga ko wafashe umwanzuro wo kubasaba kwimukira kure y’imihanda minini, hagamijwe guca akajagari.

Madame Urujeni Martine, umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, avuga ko aba bacuruzi babitangarijwe mbere kandi ko nta mpungenge bakwiye kugira, kuko aho bimuriwe ari ahantu heza, hisanzuye kandi hatekanye.

Ati “Abantu bose bakorera buriya bucuruzi, ubuhumbikiro bw’indabo n’amavaze barabimenyeshejwe,hashize igihe.Twakoranye inama nabo,barabibwiwe inshuro nyinshi, kandi mu kubimura ntabwo ari ukubimura tutabereka aho bagomba kujya.”

Yakomeje agira ati “Barahamenyeshejwe kugira ngo turebe ukuntu dushyira isuku yewe n’umutekano kuko ahenshi ubona ari ku mihanda minini ntaho gusohokera hahari, umuntu ajya kugura indabo agaparika aho ngaho, ukabona mbega nta hantu habangamye kuri gahunda nziza yo kugira umujyi ucyeye kandi utekanye. Igihe bahawe cyo kwimuka cyararenze ariko turimo kubegera tubereka aho bagomba kwimukira. Ababa bakirimo turabasaba kwimuka hatarazamo izindi ngufu.”

Uyu ni umwanzuro utaranyuze abari batunzwe n’ubu bucuruzi, bavuga ko bazahomba, kuko aho bari bari hari horoshye kubona abaguzi.

Umwe ati “Kari akazi kandi katubeshejeho. Nk’ubu byari bidutunze turi abantu 40, aha hantu ureba twakoreraga nko ku gice cya hegitare. Gusa twimura ntabwo ari ikibazo ahubwo uburyo twimutse mu buryo butunguranye, mu minsi micye baduhaye bisaba amikoro menshi tutayafite, tudafite naho kubishyira hateguwe hajyanye nabyo. Nibyo byaduteye igihombo gikomeye. ”

Bamwe mu basanzwe bagurira izi ndabo ku mihanda, bavuga ko byabatunguye cyane kuko ngo bari bamenyereye ko uko bakeneye indabo bazibona hafi, bakavuga ko ubu bigiye kujya bibagora.

Umwe ati “Ibi bintu byo kwimura indabo ni ibintu byantangaje cyane, kuko nahagez embona ukuntu bari kugenda bimura indabyo nkibaza haantu bari kuzijyana . Kuba zari ziri hano ku muhanda  ni ibintu byari byoroheye buri wese.

Umujyi wa Kigali wafashe iki cyemezo, mu rwego rwo gukomeza kugira umujyi ucyeye kandi utekanye kuko ngo kuba ubu bucuruzi bwakorerwaga ku muhanda byari biteje akajagari n’umutekano muke.

Abimuwe bimuriwe ahantu hatandukanye, harimo ku muhanda urimo gukorwa uhuza Kicukiro na Kabeza ahazwi nko kwa Didi, abandi bajyanwa i Kinyinya urenze gare, naho  abandi bajyanwa mu bice byo mu Gatsata.

MIZERO  Brenda