RDC: Perezida Museveni yasabye mugenzi Tshisekedi kuganira na M23

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yasabye mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi utegeka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23 mu kurushaho gushakira iuze u Burasirazuba bw’iki Gihugu.

Ibi ni ibikubiye mu butumwa yoherereje perezida Tshisekedi wari wamutumyeho abantu, amugisha inama y’icyo yakora ngo amahoro ahinde mu Burasirazuba bwa RDC.

Ikinyamakuru Chimpreports cyanditse ko Perezida Museveni yatumye intumwa za Tshisekedi kumubwira akaganira na M23, niba ashaka amahoro mu burasirazuba.

Umukuru w’igihugu cya Uganda yabwiye mugenzi we wa Congo ko niba ashaka kurwana intambara nziza, bikwiye ko habaho agahenge mu burasirazuba kandi akumva icyo M23 isaba, bitaba ibyo kwaba ari ukugosorera mu rucaca.

Uwari uhagarariye intumwa za perezida wa RDC yoherereje Perezida Museveni, yavuze ko kuva shebuja yafata ubutegetsi yakunze gushaka icyazana amahoro yaba mu gihugu cye cyangwa mu karere, anashimangira ko na perezida Tshisekedi ubwe adashaka intambara, ahubwo ko  yifuza ituze.

Kugera ubu leta ya RDC ihangayikishijwe n’umutwe w’ishyamba za M23 zafashe Bunagana zidashaka kurekura, kandi uyu mutwe ukunze gusaba ibiganiro nubwo leta ya Kinshasa yamaze kuwugira uw’iterabwoba ngo ntibaganira n’abakora iterabwoba.

 Ntibiratangazwa niba ubutegetsi bwa Kinshasa buzumvira Perezida Museveni bukaganira na M23, kuko abasesenguzi bose bavuga ko ariyo ntsinzi yagarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC.