Minisitiri TWAGIRAYEZU yasabye ababyeyi guha umwanya abanyeshuli batangiye ibizamini bya leta bisoza amashuli

Abanyeshuri 229,859 basoje amashuri abanza batangiye ibizamini bya leta, Kuri uyu wa 18 Nyakanga 2022   bigomba kubahesha uburenganzira bwo kwimukira mu mashuri yisumbuye.

Ibizamini bya Leta  byatangiye gukorwa kuri uyu wa 18 Nyakanga 2022, ku banyeshuri basoje amashuri abanza bikazarangira ku wa 20 Nyakanga 2022.

Umunyabanga wa leta muri MINEDUC yatangirije iki kizamini mu ishuli rya Ntarama muri Bugesera

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibi bizamini muri Groupe Scolaire Ntarama  mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ntarama.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Twagirayezu Gaspard yasabye ababyeyi gufasha abana babo muri ibihe bihe babaha umwanya  wo kuruhuka kugira ngo bazabashe gutsinda.

Yagize ati’’Twatangiye ibizamini bisoza amashuri abanza ndetse n’abanyeshuri bakaba bariteguye neza,icyo dusaba ababyeyi dufatanyije kurere ni ugufasha abana babo ,abatabishoboye bakabaha umwanya bakabsha kuruhuka,bakanabahumuriza bababwira ko ibizamini ari isuzumabumenyi y’ibyo baba barize mu ishuri .’’

Bwana Twagirayezu Gaspard  yavuze ko ibizamini by’uyu mwaka bifite umwihariko kuko n’uburyo amanita abarwamo bizahinduka

Yagize ati’’Uko umwaka ugenda wiyongera ibizamini birushaho kunozwa no gutegurwa neza,mu gutegura ibizamini hari ibyagiye bihinduka bimwe na bimwe harimo uko byateguwe,harimo uruhare rw’abarimu rwiyongereye kurushaho ariko nanone hahinduwe n’uburyo amanota abarwa ubwo rero ni ubundi buryo twagiye dukoresha kugira ngo birusheho koroha.’’

Mu Rwanda hose ibizamini byatangiye

Ibizamini bisoza icyiciro rusange by’amashuri yisumbuye bizatangira ku wa 26 Nyakanga – 2 Kanama, ibizamini bisoza amashuri yisumbuye bikazaba hagati ya tariki 26 Nyakanga – 5 Kanama.

Mu mashuri y’inderabarezi (TTC), ibizamini bizakorwa kuva kuri 26 Nyakanga – 3 Kanama, mu gihe ibizamini byanditse ku biga imyuga n’ubumenyingiro bizakorwa kuva kuwa 26 Nyakanga – 5 Kanama 2022.

AGAHOZO Amiella