Rwanda: Hagaragajwe ingamba zo guhangana n’ingaruka ziterwa n’ibiza

U Rwanda nk’Igihugu gikunze kwibasirwa n’ibiza, rwagaragarije amahanga ingamba rwafashe mu kugabanya ingaruka ziterwa nabyo, zirimo kubaka ubudahangarwa bw’abaturage batuzwa ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 27 Werurwe 2023, mu biganiro byahuje u Rwanda n’Abafatanyabikorwa barwo bigira hamwe uko hashyirwaho ingamba zihuriweho, mu guhangana n’ibiza no kugabanya ingaruka ziterwa nabyo.

Imiterere y’u Rwanda nko kuba ari urw’imisozi bituma rukunda kwibasirwa n’ibiza bitandukanye ahanini biterwa n’imvura.

Bibarwa ko byibura ko buri mwaka imiryango ibihumbi 10 mu Rwanda, igerwaho n’ingaruka ziterwa n’ibiza.

Mu nama yiga ku ngamba zo guhangana n’ibiza no kugabanya ingaruka ziterwa nabyo yahuje Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo, bagaragaje ko guhangana n’ibibazo bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye, kandi abaturage bagahabwa umwanya munini mu ngamba zose zifatwa.

 Luca Rossi ni umuyobozi wungirije muri Afurika by’ishami rya Loni ryita ku guhangana n’ingaruka ziterwa n’ibiza, naho Ozonnia Ojielo  ni umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye akorera mu Rwanda.

Luca ati “Ushobora kugira ubushobozi mubya tekinike, muby’amafaranga, rimwe na rimwe ufite ubushobozi bwo kubishyira mu bikorwa ariko abaturage batarumva neza ibyo ubakorera  ngo babigire ibyabo ubereke n’inshingano zabo, ibyo ukora byose byaba imfabusa.”

Ozonia ati “Mu bari hano, buri wese arabizi ko guhangana n’ingaruka ziterwa n’ibiza bisaba uburyo buhamye buhuriweho n’abakora mu nzego zinyuranye, zirimo iza Leta ndetse n’abaturage bo hasi.”

Ibiza bikunze kwibasira u Rwanda bikunze kuzahaza bikomeye abaturage b’amikoro macye, bitewe n’uko akenshi baba batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ibutabazi, Kayisire Marie Solange, avuga ko zimwe mu ngamba zo guhangana n’ingaruka ziterwa n’ibiza ari ukubaka ubudahangwa bw’abaturage, bafashwa gutura heza hadashyira ubuzimwa bwabo mu kaga.

Ati “Ni ukureba impamvu zakwibandwaho kugira ngo zigabanye ibyo byatera Ibiza, yaba ubukene bw’abaturage no gukomeza kubazamurira ubushobozi. Hanyuma ariko no kubigisha gukora ibintu bihangana n’ibiza harimo kubaka amazu adashobora gutwarwa n’imvura no gutwarwa n’umuyaga uwari wo wose no gutura ahantu habugenewe.” 

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, igaragaza ko buri mwaka igihugu gihomba Miliyoni 300 z’amadorari kubera ingaruka z’Ibiza.

Daniel Hakizimana