Abaturage bo mu Kagari ka Rurangwe mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi baravuga ko batishimiye ibyiciro by’ubudehe bahawe, bitewe n’uko ngo babuzwaga kwihitiramo ibibakwiriye ndetse ngo bamwe mu bari kubafasha kubibashyiramo bari kubabwira ko hari ibyiciro batabashyiramo kuko ari iby’abahanya.
Ni abaturage batuye mu midugudu 2 ariyo Bunyankungu na Nyagatovu mu kagari ka Rurangwe katoranyijwe gukorerwamo igerageza ryo gushyira ingo mu byiciro bishya by’ubudehe.
Aba bagaragaza ko batanyuzwe n’uko bahawe ibyiciro by’ubudehe bitewe n’uko ababafashaga kubibashyiramo batabahaga uburenganzira bwo kwihitiramo ibibakwiriye.
Ku rundi ruhande ariko abandi bavuga ko bari kubuzwa kujya mu cyiciro cya D kuko ngo ari icy’abahanya.
Umwe yagize ati “Ubusanzwe ndahinga ubundi nkajya gupagasa nkorera amafaranga y’u Rwanda 800 mpingira abandi. Abaturage basobanuye uko nteye banshyira mu cyiciro cya C, bansobanuriye ko icyiciro cya D kijyamo umuntu w’umuhanya nanjye numva kizina ry’umuhanya ntaryemera. Mu mutima numvaga D yaba inkwiriye ariko baravuga bati uwo muri D ntiwajya no kwaka inguzanyo muri Banki.”
Undi yagize ati “ Ntabwo njyewe kinshimishije, nonese kuba mfite inzu no kugira ingufu gusa urumva wowe byagushyira muri C? Byibura bari kunshyira muri D ariko ntabwo ari njye ubyiha. Ni ukuvuga ngo nk’ubu ari mu ihinga mpingira inoti y’igihugumbi, ariko nk’ubu ihinga ryarangiye hari igihe mara icyumweru ntarabona aho nyahingira.”
Mugenzi wabo nawe yagize ati “ Banshyize muri C, ubundi aho mba ndacumbitse , nta nzu ngira ariko icyo bashingiyeho n’uko mfite imbaraga zo kuba nakorera amafaranga nkayacyura nkaba nta bumuga mfite.”
Bitandukanye no mu Karere ka Muhanga aho bo bakoreshaga ikoranabuhanga mu gukusanya amakuru, aha ho hakoreshwaga uburyo busanzwe bwo kwandika ku mpapuro.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Karongi Vestine MUKASE yijeje abaturage bagiye bagaragaza ibibazo bagiye bahura nabyo ko bigiye gukurikiranwa bigakemuka.
Ku bijyanye n’uko hatakoreshwaga ikoranabuhaga aha ho yavuze ko hari gukoreshwa uburyo bwose haba kwandika ndetse n’ikoranabuhanga.
Mukase ati “Nk’uko mwabibonye twagiye tunyuramo tureba uko bikorwa, aho twasangaga bitagenda neza twatangaga inama y’uko bikwiye kugenda. Navuga ko uburyo bwombi natwe turi kubukoresha, hari abarimo bakoresha telephone za smartphone barimo bahita babikora ku rundoi ruhande hakaba harimo abandi barrimo bakorera ku mpapuro ariko ibyashyizwe muri siseteme hakoreshejwe telefone ntibyakagombye kunyurana n’ibyakorewe ku mpapuro.”
Nyuma y’uko umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri aka Karere avuze ko hari gukoreshwa uburyo bwose mu ikusanyamakuru, umunyamakuru wa Flash yarinze ahava hagikoreshwa uburyo bwo kwandika.
Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze LODA kirateganya gusoza ishyirwa mu byiciro ry’abaturage mu kwezi kwa 1/2021, nyuma yaho mu kwezi kwa kabiri akaba ari bwo ibyo byiciro bishya bigomba gutangira gukoreshwa.