Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza, buremeza ko telefone zari zahawe abayobozi b’imidugudu 27 bagize uyu murenge, zabafashaga gutanga amakuru mu buryo bw’ikoranabuhanga, eshatu zonyine ari zo zigikora.
Bamwe mu bayobozi b’iyi midugudu, baravuga ko hari zimwe muri raporo batakibasha gutanga.
Abemeye kuvugana n’itangazamakuru rya Flash ariko imyirondoro yabo ikagirwa ibanga, bararondora izindi ngaruka bakomeje guhura nazo mu kazi bitewe no kubura fone.
Umwe ati “Nk’ubu twabaga kuri Whatsapp amakuru y’Akagari ndetse n’umurenge, bitewe naho tugeze mu mihigo yo mu Mudugudu tukabona aho twaba tugeze, arikouyu munsi ntabwo nkibona ayo makuru kubera ko telephone ntakiyifite.”
Undi ati “Urabona hari igihe dusabwa nka raporo dukoresheje telefone ariko ugasanga ntibidukundiye, niyo twanayitanga tukayitanga mu buryo budakwiye cyangw auko tuba tubisabwa.”
Aba barasaba ko bahabwa izindi telephone kuko harimo n’abatibuka aho izapfuye ziri, ngo zibe zakoreshwa.
Umwe ati “Iyanjye yaburiwe irengero, niba ari abana niba ari abandi bantu bayibye mba nyuburiye irengero gutyo. Ndasaba Leta ko yadutecyerezaho ikaduha ikaduha telephone zifite ubushoboziburuta izo bari baduhaye kugira ngo byibuze dutange amakuru ku gihe.”
Undi ati “Icyo dusaba ni ubuvugizi cyangwa se habonetse n’umuterankunga nabyo byaba ari akarusho.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buravuga ko bugiye gusuzuma imiterere y’iki kibazo, kugira ngo bugishakire igisubizo nk’uko Nyamanzi John Bosco, uyobora aka Karere abisobanura.
Ati “Ntabwo twatanga umunsi nonaha tutaramenya imiterere yabyo, ubushobozi bwaba bukenewe kugira ngo ikibazo gikemuke. Numva twabanza gufata umwanya tukamenya ibyo ari byo.”