Madamu Jeannette Kagame yasuye abagizweho ingaruka n’ibiza muri Ngororero

Madamu Jeannette Kagame yasuye abagizweho ingaruka n’ibiza mu Karere ka Ngororero, byabaye mu ntangiro z’ukwezi kwa Gicurasi 2023.

Madamu Jeannette Kagame yasuye irerero ry’abana bato, riri mu Murenge wa Rususa ryashyizweho kugira ngo ryunganire abana b’ababyeyi bavanywe mu byabo n’ibiza bacumbikiwe kuri Paruwasi Gatolika ya Rususa.

Madamu Jeannette Kagame yaganirije anafata mu mugongo abagize ibyago byo kubura ababo mu biza, asura abana bo mu irerero bazanye n’ababyeyi babo bavanywe ahashyiraga ubuzima bwabo mu kaga.

Ati “Birasanzwe mu muco wacu kuba hafi y’uwagize ibyago. Natwe nk’ababyeyi uyu munsi twabazaniye ubutumwa bwo kubakomeza, mukomere kandi mukomeze kwihangana. Iteka kubura uwawe mu buryo nk’uko byagenze bishengura imitima, ababuze ababo mukomere mwihangane kandi turabizeza ko turi kumwe namwe”.

Yabashimiye ko bakomeje kwihangana mu bihe bigoye kandi bakaba bakomeje kwishakamo ibisubizo, ubuzima bukaba bukomeje kugaruka.

Madamu Jeannette Kagame yashimiye ababaye hafi abahuye n’ibiza bakabatabara avuga ko “ubusanzwe kuva kera ubumuntu no gutabara ari indangagaciro z’umunyarwanda’ kandi n’ibibazo by’ibiza byagwiriye u Rwanda ruzabitsinda.

Ati “Igihugu cyacyu cyanyuze mu bihe bikomeye nka Covid-19, byatweretse ko dukwiye guhora twiteguye guhangana n’ibibazo bitandukanye byibasira Isi dutuyemo. Nk’uko twatsinze urugamba rwa Covid-19 uru na rwo tuzarutsinda kuko dufite ubuyobozi bwiza, tuzarutsinda kuko dufite ubuyobozi bwita ku baturage babwo”.

Madamu Jeannette Kagame yasabye abaturage kongera gutekereza ku muryango, kwita ku buzima bw’abagize umuryango cyane cyane abana bato, abafite ubumuga, ababyeyi, abakuze ndetse n’abagize ihungabana.

Yibukije ko Akarere ka Ngororero kazwiho kweza no gukunda umurimo, ariko hari ikibazo cy’igwingira ry’abana, abasaba ubufatanye mu guhangana n’iki kibazo.

Ati “Munyemerere mbasabe ko hashyirwaho ingamba zihamye zo kurwanya igwingira dushishikariza ababyeyi kugaburira abana indyo yuzuye, kwita ku isuku mu ngo zacu ndetse no ku mubiri”.

Ubushakashatsi bwakozwe ku buzima n’imibereho by’abaturage RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakoze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR] mu 2020, bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira.

Akarere kaza inyuma y’utundi kuri ubu ni Ngororero 50,5%, Nyabihu 46,7%, Rutsiro 44,4%, Rubavu 40,2%, Gakenke 39,3%, Nyaruguru 39,1%, Ruhango 38,5%, Nyamagabe 33,6%, Karongi 32,4%, Rusizi 30,2%, Huye 29,2%, Kayonza 28,3% na Bugesera yari ifite 26,1%.

Intara y’Uburengerazuba hari site 53 ziriho abakabakaba ibihumbi 16 bibasiwe n’ibiza by’imvura yaguye mu ijoro ryo kuwa 2 rishyira kuwa 3 Gicurasi 2023.