Ibihugu byasabwe guha imbaraga ibigo by’imari iciriritse, ngo bifashe Afurika kuzahura ubukungu

Impuguke mu bukungu ziturutse mu bihugu binyuranye by’Isi ziri i Kigali, ziga uko Abaturage ba Afurika mu ngeri zose , bagera kuri serivise z’imari mub uryo bworoshye, nk’uburyo bwafasha mu   kuzahura ubukungu bw’ibihugu bya Afurika n’ubw’Abaturage babyo.

Icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka zikomeye ku baturage mu ngeri zose, ariko kigeze ku baturage  b’amikoro macye barushaho gukena cyane.

 Dr. Aissa Tourre ahagarariye Banki Nyafurika itsurambera mu Rwanda.

Ati  “Abaturage bari baravuye munsi y’umurongo w’ubukene cyangwa se abari mu bukene, ubu barazahaye bikomeye. Bityo rero iki cyorezo gikwiye gutuma ibihugu bigira  imitekerereze mishya bijyanye no kureba ibyihutirwa, muri gahunda z’imbaturabukungu no koroshya uburyo bw’imikorere.”

Afurika ni kimwe mu bice by’Isi bigaragaramo abaturage b’amikoro macye kandi bagizweho ingaruka zikomeye na Covid-19.

Bamwe muri bo bahanze amaso ibigo by’imari  ngo bibashe kuva mu bibazo by’amikoro macye barimo.

Kuri ubu  Impuguke mu bukungu zo  mu bihugu binyuranye by’Isi ziri i Kigali ziga uko abaturage ba Afurika mu ngeri zose,  bagera kuri serivise z’imari mu buryo bworoshye nk’uburyo bwafasha mu   kuzahura ubukungu.

 Ibihugu byasabwe guha imbaraga ibigo by’imari iciriritse kugira ngo bigeze serivise z’imari ku baturage b’amikoro macye babashe gukora biteze imbere.  Ku ruhande rw’u Rwanda ibigo by’imari iciriritse bigaragaza kunyurwa n’uburyo igihugu  cyitaye kuri uru rwego kuko muri ibi bihe bya COVID-19,  ngo hari Miliyari zirenga Enye Leta  yahaye ibigo by’imari iciriritse aganewe abari mu bucuruzi buto n’ubuciriritse.

Aimable Nkuranga ayobora ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse AMIR

Ati “Ku ikubitiro igice cyari cyagenewe ‘microfinanc’e cyageraga ngira ngo kuri Miliyari zigera kuri enye. Hanyuma icyo byafashije ibigo by’imari n’ababigana ni ukudatuma iyo servise zo kugera ku mafaranga idahagarara. Ikindi kitari bworohe iyo kiriya kigega kitahaba ni ukwemerera abakiriya b’ibigo by’imari iciririritse kuvugurura amasezerano basanganywe.

U Rwanda rugaragaza ko rushyize imbaraga mu gushyiraho servise z’imari zitagira uwo ziheza,ndetse ko mu kigega nzahurabukungu harimo igice cy’amafaranga  agenewe gufasha abari mucuruzi buto  n’ubuciriritse.

 Ni amafaranga  anyuzwa mu kigega BDF kandi ngo abarenga ibihumbi bitatu bari muri uru rwego, bamaze guhabwa ubufasha.

“Muri cya kigega Leta y’u Rwanda yashyizeho cyo gufasha ubucuruzi bwagizweho ingaruka na COVID-19, harimo igice cyagenewe ubucuruzi buto n’ubuciriritse. Amafaranga akaba anyuzwa muri BDF no mu bigo by’imari iciriritse ndetse na za sacco, kandi akaba ari amafaranga ahendutse adasaba ibintu biremereye.” DR Uziel Ndagijimana ni Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda.

Usibye gufasha abaturage b’amikoro macye  guhangana n’ingaruka za COVID-19, boroherezwa kugera  kuri servise z’imari.

Impuguke mu bukungu zisaga 600 ziri mu Rwanda zanagaragaje  ko hari ibyiciro byihariye by’abaturage, bakwiye guhabwa umwihariko muri iyi gahunda harimo abafite ubumuga n’impunzi.

Daniel Hakizimana