Hasobanuwe ikibazo cy’umutekano cyagaragaye ku mupaka w’u Rwanda na RDC

Ingabo z’u Rwanda RDF yatangaje ko hari abashinzwe umutekano bageze ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo batabiteguye, ubwo bari bakurikiye abacuruza magendu bari bahetse imitwaro itamenyekanye, aho hanaketswe ko bafite n’intwaro, mu Kagari ka Hehu, mu murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa Mbere tariki 18 ukwakira 2021.

Mu itangazo ingabo z’u Rwanda zanyujije kuri Twitter zagaraje ko zizakomeza kugirana imibanire myiza n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) no gukomeza gukorana mu guhangana n’ibibazo bibanganira umutekano.