Karongi: Abiciwe muri Sitade Gatwaro bashyinguwe mu rwibutso rushya

Imibiri y’Abatutsi isaga 15,000 biciwe muri Sitade Gatwaro yo mu karere ka Karongi muri Jenoside yakorewe Abatutsi yari ishyinguwe ku buryo bw’agateganyo yimuriwe mu rwibutso rushya ruherereye hafi y’aho biciwe.

Abatutsi bahungiye muri Sitade ya Gatwaro baturutse mu makomini menshi atandukanye harimo Gishyita, Gitesi Mabanza Rutsiro na Kayove yahoze muri Gisenyi, bahicirwa ku itariki ya 18 Mata 1994

Uhagarariye abarokotse Jensodie Yakorewe Abatutsi muri Karongi, Habarugira Issac  yavuze ko ababo bishwe bari bashyinguwe mu byobo rusange, ahantu bumvaga ko hadatanga agaciro ku nzirakarengane.

Yagize ati “Twari tumaze imyaka myinshi dufite intimba kuko aba babyeyi n’abavandimwe bacu ntabwo bari bashyinguye mu cyubahiro kibakwiye. Twishimiye ko babonye aho bashyingurwa ku buryo tuzajya tubasura ku buryo buhoraho.”

Ubwo Jenoside yatangiraga, Abatutsi mu cyahoze ari Kibuye bijejwe umutekano maze babahuriza hamwe kugira ngo babone uko babica biboroheye.

Ubwo Abatutsi bagejejwe muri Stade Gatwaro, habanje ibikorwa byo kubicisha inyota n’inzara kuko babanje guca amatiyo ku itegeko ryatanzwe na Clement Kayishema wari Perefe wa Kibuye.

Tariki ya 18 Mata 1994, ubwicanyi bwatangijwe na Perefe Clement Kayishema arasa umugabo witwa Munyakaragwe Ezechiel.

Abagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi muri Sitade Gatwaro bamwe ntibarahabwa ubutabera, bakaba bacumbikiwe n’ibihugu by’amahanga barimo Dr Charles Twagira na Claude Muhayimana bari mu gihugu cy’u Bufaransa.  

Abarokotse basaba ko na bo bagezwa imbere y’ubutabera.

Bagirishema Ignace wari Burugumesitiri wa Komine Mabanza wagize uruhare rukomeye mu kwegeranya Abatutsi ku Biro bw’iyo Komine, hanyuma abajyana kuri Stade Gatwaro yagizwe umwere n’Urukiko rwa Arusha.

Ubu na we abarizwa mu Bufaransa.

Muri Perefegitura ya Kibuye imwe muzari zituwe n’abatutsi benshi mu gihugu mu cyumweru kimwe ni ukuvuga guhera ku itariki ya 12 kugera ku ya 18 Mata 1994 abatutsi basaga ibihumbi ijana na mirongo itanu(150,000) bari bamaze gutikirira mu bwicanyi bukomeye bwakorewe ahanini aho bari barahungiye.

Imibiri y’Abatutsi bashyinguwe mu rwibutso rushya kuri uyu wa mbere irimo iy’abari baturutse Rubengera aho bakoreshejwe urugendo rw’ibirometero 20 mbere yo kugera muri Stade Gatwaro.

Leave a Reply