Bamporiki yatangiye kuburanishwa mu bujurire

Urukiko Rukuru rwatangiye kuburanisha mu bujurire, urubanza ubushinjacyaha bw’u Rwanda buregamo Bamporiki Edouard, wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukuboza 2022.

Urubanza mu bujurire rwatangiye Bamporiki n’abunganizi be Me Evode Kayitana na Me Jean Baptiste Habyarimana, bazamura inzitizi ko ubushinjacyaha nabwo bwajuriye, ariko ntibushyire Dossier muri Sysytem.

Umucamanza ariko ibi ntiyabibonyemo inzitizi yatuma urubanza rusubikwa, ahubwo yahise ategeka ko urubanza rukomeza.

Bamporiki yari yahamwijwe ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.

Mu kujurira Bamporiki n’abamwunganira mu mategeko, batanze impamvu 3 zatumye bajurirra igihano yari yahawe n’urukiko  Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwari rwamukatiye gufungwa imyaka ine no gutanga ihazabu ya miliyoni 60 Frw.

Ku cyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, asaba ko akigirwaho umwere.

Ni miliyoni 10Frw za Gatera Norbert ngo afunguze umugore we wari ufungiwe ibyaha bya ruswa. Abunganizi be bavuze ko yayamuhaye nk’ishimwe kuko n’ubundi bari basanzwe bahererekanya amafaranga.

Bamporiki n’abamwunganira kandi basabye ko  hagabanywa ihazabu ya miliyoni 60Frw kuko naramuka ahamijwe gutwara icy’undi hakoreshejwe uburiganya yatanga hagati ya miliyoni eshatu n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. Ikindi ni uko hagendewe ku mpamvu nyoroshyacyaha zaba miliyoni 30Frw.

Bamporiki kandi wongeye kugaragara imbere y’urukiko akoresha amagambo aryoshye nk’ayo amenyereweho mu bisigo no mu makinamico, yajuriye asaba kugabanyirizwa ibihano kuko bikurikurije amategeko, umucamanza atazitirwa no kutajya munsi y’igihe gito cy’igihano.

Mu mvugo ituje yabwiye urukiko ati “Ntabwo ndi umwere ntabwo byakumvikana ko ndi hano ntarakoze amakosa cyangwa ibyaha. Ndatakamba nsaba imbabazi ko nakiriye ibyo ntagombaga kwakira.Mu gihe nabonaga ko ndimo gukorera umuntu ubuvugizi bakaza bitwaje amafaranga bayita inzoga. Ndasaba imbabazi kandi imbabazi zishobora kuba igishoro cyatuma ngira umumaro. Munyunamure ngire umumaro.”

Yakomeje avuga ko ahawe imbabazi atatinda kwerekana ko yagororotse, kandi azagira inama abandi kugira ngo badasitara nk’uko yasitaye.

Indi mpamvu ishingirwaho mu gusaba ko Bamporiki yagabanyirizwa ibihano yahawe bikanasubikwa, ni uko afite ikibazo cy’uburwayi bw’umugore wivurije mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, bamwohereza mu Bufaransa aragaruka ariko azasubirayo.

Impamvu zose ariko zatanzwe n’uregwa ubushinjacyaha bwaziteye utwatsi, buvuga ko nta gusitara kwabayeho kuko ibyaha byakozwe n’umuyobozi ujijutse bihagije.

Ubushinjacyaha nabwo bwajuriye, buvuga ko hari ibyaha uwo burega yagizweho umwere, kandi yari kuba yarabihamijwe.

 Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Bamporiki igihano cy’imyaka 20 n’ihazabu ya miliyoni 200Frw, ahubwo ahabwa  igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60Frw.

Uru rubanza ruzasomwa tariki 16  Mutarama 2023.

 Tito DUSABIREMA