Imyaka 25 isize urubyiruko rwagezweho n’ingaruka za Jenocide rubanye mu mahoro

Urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, urubyiruko rukomoka mu miryango yakoze Jenoside n’urubyiruko rwavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi rwemeza ko rwasangiye amateka rutagizemo uruhare kuri ubu rukaba rubanye mu mahoro.

Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, Bamwe mu rubyiruko bemeza ko yabagizeho ingaruka zitandukanye.

Harimo urubyiruko rwavutse ku babyeyi bakoze Jenoside, urubyiruko rwarokotse Jenoside n’urubyiruko rwavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.

Bamwe muri bo bavuga ko banyuze mu nzira z’inzitane ku buryo byari bigoye ko bagira icyizere cy’ubuzima.

Uwitwa Habimana Jacques avuga yari atewe ipfunwe no kwitirirwa icyaha cya sekuru wakoze Jenocide agira ati “Naratambukaga bakaryanirana inzara bati dore Dominic aratambutse bitewe n’uko Dominic yakoze Jenoside nakumva ko izina ryanjye batangiye kuryibagirwa nkagira isoni n’ibikomere nkumva mfite agahinda kenshi cyane.”

Uwitwa Uwababyeyi Honoline warokotse Jenoside yemeza ko yari amaze kugira ubugome buturutse kubyo yanyuzemo agira ati “Nyuma yo gutinya no guca muri ibyo byose ntangira kugira ikintu cy’ubugome bwinshi cyane numva uwampa ubushobozi nkareba abantu nabi ngo bumve uko bimeze numvaga nshaka kwibaza kuri bariya bantu bazi ukuntu byari bitumereye ngo buriya ni iki nakora kugirango nabo bumve buryo ki twababaye.”

Undi witwa Diane Mumararungu wavutse ku mubyeyi wafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi nawe yameza ko we na nyina imiryango yabanze  bagahitamo kwibana aragira ati “Mama yabanaga nabo nkiri muto ntabwo bamwishimiraga baramutukaga ngo afite umwana w’interahamwe ntibamushaka nyuma twaje kwiyubakira inzu yacu tuyijyamo turabahunga.”

Mu myaka 25 ishize baremeza hari icyo ibasigiye, nyuma baje gusangira amateka basangira ibikomere baza kwisanga muri bo nta numwe wagize uruhare ku byamubayeho.

Habimana Jacques avuga ko yaje guhura n’abandi bagenzi be bakaganira ku mateka none kuri ubu bakaba bamaze kugera ku bumwe  n’ubwiyunge.

Aragira ati “ Ubumwe n’ubwiyunge kuri njye na bagenzi banjye buhagaze neza, nahuye n’abandi turaganira turababarirana, ubumwe umuryango wanjye utabashije kuzana, njyewe ngerageza kubuzana, njyewe na bagenzi banjye tubanye neza rwose.”

Mumararungu Diane nawe yemeza ko afite icyizere cy’ubuzima bwiza kuri we no ku gihugu.

Aragira ati “Ntitaye ku mateka nanyuzemo mfite icyizere cyo kwiyubaka no kubaka igihugu cyanjye muri rusange

Uwabyeyi Honoline warokotse Jenoside yakorewe abatutsi, akimara kumenya ukuri kuri iyo Jenoside yahise ashinga umuryango Hope and Peace ugamije guhuriza hamwe urubyiruko rwagezweho n’ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi.

Agaragaza ko uru rubyiruko rukwiye kubyaza inyungu amahirwe rufite rushingiye ku miyoborere myiza.

Aragira ati “Turi amashami mu bikomere bitandukanye, igihugu cyacu cyarakomeretse, urubyiruko ruri mu bikomere ariko nanone turi urubyiruko ruriho mu gihe cyiza cy’ubuyobozi bwiza, buduha agaciro kandi buduha icyerekerezo, ibi byose ni amahirwe ku rubyiruko

Uyu muryango Hope and Peace wahurije hamwe uru rubyiruko watangiye mu mwaka wa 2013, ugizwe n’urubyiruko rusaga 650.

NTAMBARA Garleon

Leave a Reply