Nyarugenge: Abanyamadini basabwe kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside binyuze mu nyigisho batanga

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwasabye abayobozi b’amadini n’amatorero ko bakwiye kurushaho kwimakaza gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge binyuze mu nyigisho zabo, kuko bizatuma banahangana n’ingengabitekerezo ya jenoside.

Ubushakashatsi bunyuranye bwa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside bwerekana ko bamwe mubanyamadini bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Icyakora hari abanyamadini bavuga ko kuri ubu uruhare rwabo mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, rugaragara kandi ko rukwiye kwiyongera nk’abahura n’imbaga buri gihe.

Muri iki gihe u Rwanda ruhanganye n’abantu bagifite ingengabitekerezo ya jenoside yaba mu mvugo, mu nyandiko cyangwa se ku mbuga nkoranyambaga.

Akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali katangije umwiherero w’abanyamadini, hashakwa uko buri munyarwanda yaba igisubizo cy’ubumwe n’ubwiyunge.

Bamwe mu banyamadini bavuga ko uruhare rwabo ari ingenzi mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, binyuze mu nyigisho batanga.

Sheikh Souleiman Nsengiyumva ati “Byatanga umusaruro munini cyane, kuko abanyamadini bagira abayoboke benshi batandukanye baba batwizaniye, kandi ibyo tubigisha ni ubutumwa  buba buvuye ku Mana, tuba tubabwira ibyo Imana idutegeka, ibyo intumwa zidutegeka. Abanyamadini rero tubigize ibyacu, tukabigira koko umurongo tugomba kugenderaho ndetse n’inyigisho zigahoraho atari muri iyi minsi yo kwibuka gusa,  byazatanga umusaruro kuko abenshi mu baturage bumva kandi bakanumvira  amategeko y’Imana.”

Pasiteri Jolie Murenzi yagize ati “Nubwo twigisha ijambo ry’Imana ariko hari amateka aba atazwi, abakirisitu baba badasobanukiwe abakiri bato n’abakuru. Iyo tutabiganiriyeho ngo tubaganirize, tutirengagije ko ku ruhande hari abandi babaganiriza ibitari byo bakagoreka amateka y’Igihugu cyacu. Abayobozi b’amadini n’amatorero  batagize icyo bakora  twaba dutereranye abanyarwanda n’igihugu cyose.”

Buri myaka 5 Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ishyira ahagaragara igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge.

Kuri ubu cyerekana ko abanyarwanda bageze ku kigero cya 94% biyunga.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge,Emmy Ngabonziza avuga ko gukangurira abanyamadini kwigisha abayoboke babo gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, bizabafasha, gusobanukirwa ingengabitekerezo ya Jeniside yo kuyirwanya.

Nganziza ati “Aha twitezemo ko abantu bari buzamure imyumvire ku gusobanukirwa ingengabitekerezo ya Jenoside icyo aricyo, uburyo bwo kuyirwanya, kandi nk’Abanyarwanda  tugiye gufatanya muri urwo rugendo. Turaba rero twungutse  abantu bagiye kudufasha  mu kwigisha no gusobanurira abandi banyarwanda  ububi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside  no gufata ingamba zo kuyirwanya.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bugaragaza ko gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge imaze kugera ku kigero gishimishije muri aka karere, binyuze mu biganiro bitandukanye bigenda bitangwa byimakaza ubumwe n’ubwiyunge, ariko ko  abanyamadini bagomba kuyigiramo uruhare binyuze mu nyigisho baha abayoboke babo.

Muri rusange ubwiyunge bw’abanyarwanda bubarwa bashingiwe ku nkingi esheshatu(6) zirimo gusobanukirwa amateka, iby’ubu, no gutekereza ejo hazaza h’u Rwanda, aho ubushakashatsi bugaragaza ko iyi nkingi iri ku gipimo cya 94.6%.

Hari kandi inkingi ya Ndi Umunyarwanda, aho abanyarwanda bemera Ubwenegihugu, Ibiranga umuntu n’inshingano ze, bikaba biri kuri 98.6%.

Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge igaragaza ko mu nzitizi zikibangamiye ubwiyunge mu Banyarwanda, harimo abantu bagikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, Kwirebera no kurebera abandi mu ndorerwamo z’amoko n’ibindi bitanya Abanyarwanda ndetse n’ibikomere byatewe na Jenoside na politiki y’amacakubiri n’ibindi.

AGAHOZO Amiella