Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Abadepite bo muri Uganda basuye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda - FLASH RADIO&TV

Abadepite bo muri Uganda basuye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yakiriye itsinda ry’Abadepite baturutse muri Uganda, banagirana ibiganiro byagarutse ku kubasangiza ubunararibonye ku mikorere n’imikoranire hagati y’abagize Inteko n’izindi nzego.

Biteganyijwe ko mu Cyumweru bateganya kumara mu Rwanda, aba badepite bagize Komisiyo y’Ubuzima mu Nteko Ishinga Amategeko y’igihugu cya Uganda, bazasura ibikorwa bitandukanye na serivisi zitangwa n’inzego z’ubuzima ndetse banagirane ibiganiro birambuye na komisiyo y’imibereho y’abaturage mu Mutwe w’Abadepite w’u Rwanda.