Minisitiri Dr Ngirente yavuze ko u Rwanda ruri kwifashisha ikoranabuhanga mu iterambere ry’ubukungu

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko u Rwanda rwatangiye gushyira mu ngiro ikoranabuhanga no guhanga udushya mu rugendo rw’iterambere ry’ubukungu, kuko ahazaza ha muntu hazashingira kuri byo.

Ibi Minisitiri Ngirente yabitangaje mu nama mpuzamahanga ihuza za guverinoma, hirya no hino ku Isi (World Governement Summit), iri kubera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Iyi nama iri kuba ku nshuro ya cyenda yatangijwe kuri iki Cyumweru tariki ya 13 ikazageza kuri 15 Gashyantare 2023.

Uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti “Shaping Future Governments” ugenekereje mu Kinyarwanda ni ‘ugutegura cyangwa kubaka guverinoma z’ahazaza’

Ubusanzwe iyi nama yitabirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye, abakuru ba za guverinoma, abahanga mu ngeri zinyuranye, abari mu nzego zifata ibyemezo n’abaharagariye imiryango mpuzamahanga batandukanye ku Isi bagasangira ibitekerezo n’umusanzu ku byazana impinduka mu iterembere, icyakorwa n’ingamba zishobora gufatwa mu guharanira ahazaza heza.

Biteganyijwe ko muri iyi nama hatangirwamo ibiganiro bisaga 300, itangarizwemo raporo 20, abatanga ibiganiro barenga 200 mu gihe biteganyijwe ko nibura hari amasezerano y’imikoranire ashobora gusinywa arenga 80 ku bihugu byayitabiriye.

Yitabiriwe n’abasaga ibihumbi 10 barimo abahagarariye za Guverinoma mu gihe imiryango mpuzamahanga ibarirwa hejuru ya 80 n’abandi.

World Government Summit 2023 igizwe n’amahuriro 22 bitewe n’ingingo runaka zigwaho.

Muri yo harimo nk’ihuriro ry’abagore bari muri guverinoma, ihuriro ryiga ku mirimo y’ahazaza, iryiga ku ikoranabuhanga no kubungabunga ibidukikije n’iryiga ku isuzuma ry’ingamba z’iterambere rirambye.

Hari kandi ihuriro rigomba kwiga ku mirimo cyangwa serivisi zitangwa na guverinoma, iryiga ku hazaza h’itangazamakuru, ku buzima, inganda n’ikoranabuhanga, ahazaza h’uburezi, kwihaza mu biribwa, ahazaza h’umurage wa Afurika n’andi mahuriro anyuranye.

Muri iyi nama kandi biteganyijwe ko hatangirwamo igihembogihabwa umuminisitiri w’indashyikirwa, bitewe n’ibikorwa aba yarakoreye igihugu cye, bikazana impinduka mu buzima bw’abagituye n’imiyoborere muri rusange.