Abikorera batunzwe agatoki ku kudatanga amasezerano y’akazi bakanahembera mu ntoki

Raporo ya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo, yagaragaje ko umubare munini w’abakoresha mu rwego rw’Abikorera, badatanga amasezerano y’akazi ndetse bagahemba mu ntoki, aho guhembera mubigo by’imari. Ibi rero ngo bidindiza Iterambera ry’Abakozi mugihe cy’ubu no mugihe kizaza.

Ibi byagaragajwe mu biganiro byahuje iyi Minisiteri n’Abikorera bo muri Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Gashyantare 2023.

Abakoresha batubahiriza uburenganzira bw’abakozi buteganywa n’amategeko agenga umurimo, ni Ikibazo kivugwa mu nzego zitandukanye by’umwihariko iz’abikorera.

 Uyu ni umwe bakoraga muri Kompanyi imwe y’ubwubatsi mu mujyi wa Kigali, wagize impanuka mu kazi, akize yangirwa kugasubiramo.

Ati “Namaze gukora impanuka, abakoresha bashaka kudupfukirana ngo niba tugize impanuka ngo twirwarize ngo ntidukurikirane ikigo.”

Raporo yakozwe na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, igaragaza imiterere  y’umurimo mu nzego z’abikorera, muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, ikaba yanamurikiwe inzego zinyuranye, yagaragaje ko umurimo mu bigo by’abikorera wugarijwe n’urusobe rw’ibibazo, aho ibiza ku isonga  ari abakoresha  badatanga amasezerano y’akazi, abahemba mu ntoki aho guhembera mu bigo by’imari,abadateganyiriza abakozi n’ibindi. 

Nk’ubu ngo muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, igipimo cy’abakoresha batanga amazerano y’akazi cyaragabatutse kigera kuri 61.1% kivuye kuri 70.8% cyariho mu mwaka wari wabanje.

40% by’abikorera batsindiye amasoko ya Leta, bahembye abakozi babo mu ntoki, aho kubahembera mu bigo by’imari.

Hari abagaragaje ko akarengane abakozi bahura nako mu rwego rw’abikorera, ahanini binaturuka ku ntege nke z’inzego zishinzwe umurimo, zidashyira imbaraga mu kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko agenga umurimo muri urwo rwego.

 Hari abaturage babwiye Minisiteri y’Umurimo ko muri Kompanyi z’abanyamahanga zihemba intica ntikize, kuko nta mushahara fatizo u Rwanda rugira.

Umwe ati “Ni ukubera iki mu itegeko kuvuza abakoziku bikorerabitari itegeko? Bikorwa n’ubishatse? Umukozi uteri muzima yakora ate? Umukozi utivuje yakora ate?”

Undi ati “Amafaranga fatizo y’abantu bakora, cyane cyane iyo tugiye mu bikorera. Abantu bafite ibigo byabo ku giti cyabo, niho abanyarwanda bari gupfira, abafite ibigo byabo harimo n’abanyamahanga baraduhohotera bikabije. Mugerageze mujye hasi mureke kujya hejuru.”

Inzego z’ibanze mu mujyi wa Kigali, nazo zigaragaza ko zakira ibibazo byinshi, bishingiye ku mategeko y’umurimo atubahirijwe, nk’uko bisobanurwa n Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali, ushinzwe Ubukungu n’imibereho y’abaturage, Urujeni Martine.

Ati “Kudahabwa umushahara cyangwa se guhabwa umushahara w’intica ntikize. Ikindi nacyo kigenda kigaragara ni ukudahabwa ikiruhuko,aho usanga ujmukozi ashobora kumara imyaka ibiri, itatu, ine, itanu kandi itegeko rimwemerera uburenganzira ku kiruhuko, ariko atarigeze aruhuka. Ikindi kigenda kigaragara ndetse cyanavuzwe hano ni ugukoreshwa amasaha y’ikirenga.”

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yagaragaje hari uburyo busanzwe buriho bwo guhana abikorera,batubahirije amategeko agenga umurimo mu Rwanda.

Ibihan bikunze gutangwa ni ugucibwa amande.

Nubwo mu bihano biteganywa n’itegeko harimo no gufunga ikigo kinangiye kukubahiriza uburenganzira bw’abakozi, kuri ubu iki gihano cyo ngo ntikiratangira gushyirwa mu bikorwa, nk’uko bisobanurwa na Minisitri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Fanfan Rwanyindo Kayirangwa.

 Ati “Mu biganiro byatanzwe, twari twavuze ko hari amategeko ateganya ibihano. Akenshi ibihano bijyana no kubaca amande, hari no gufunga ikigo ariko byo ntabwo turabigeraho. Biteganyijwe n’amategeko ariko mu gihe hari ikosa cyangwa se amakosa akomeye.”

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 izageza umwaka utaha wa 2024, harimo intego yo guhanga imirimo ingana na  Miliyoni imwe n’igice.

 Ni imirimo ngo igomba kuba yubahiriza amategeko, itunze abayikora kandi ibaheshaa agaciro ibizwi nka ‘Decent Jobs’ mu ndimo z’amahanga.

Abikorera basabwe gufasha igihugu muri iyo gahunda.

Ku bijyanye n’umushahara fatizo utegerejwe n’abati bacye, Minisitri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Fanfan Rwanyindo Kayirangwa, yabwiye itangazamakuru ko iyo ari ingingo ikiganirwaho.

Daniel Hakizimana