Perezida Kagame ari muri Qatar mu nama yiga ku ikoranabuhanga

Perezida Paul KAGAME yageze i Doha muri Qatar, aho yitabiriye inama yiga ku ikoranabuhanga n’imurikgurisha (Qatar Information Technology Conference & Exhibition), yakiriwe na Minisitiri ufite ubwikorezi n’itumanaho mu nshingano, mu kimbo cy’ Umuyobozi w’Ikirenga w’Igihugu cya Qatar (the Emir of Qatar) Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani. 

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yageze muri Qatar kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ukwakira 2019, aho azitabira iyi nama izwi nka ‘Qatar Information Technology Conference & Exhibition’.

Iyi nama yahujwe n’imurikagurisha ku ikoranabuhanga rigezweho, yateguwe na Minisiteri yo gutwara abantu n’Itumanaho bitanzweho umurongo n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ari nawe uzayifungura.

Yahawe insanganyamatsiko ya ‘Safe Smart Cities’, ikazitabirwa n’abayobozi baturutse mu bihugu 30 kuva kuri uyu wa 29 Ukwakira kugeza ku wa 1 Ugushyingo 2019, mu nzu mberabyombi ya Qatar National Convention Center (QNCC).

QITCOM 2019 izitabirwa n’abasaga 300 bazaba bamurika ibyo bakora mu rwego rw’ikoranabuhaga, ba rwiyemezamirimo bato basaga 100 n’abagera kuri 300 bamaze guhanga ibishya. Hazaba kandi hari abarimu, abashakashatsi mu by’inganda n’abandi, hagamijwe gusangira ubumenyi ku ikoranabuhanga rigezweho.

Bazaba baganira ndetse batekerereza hamwe ibisubizo ku mbogamizi imijyi irimo guhura nazo muri iyi minsi, binyuze mu guhanga udushya n’ikoranabuhanga rigezweho ari naryo rizaba ryubakiyeho ibikorwa byinshi mu minsi iri imbere.

Bimwe mu bigo byo mu Rwanda byitabiriye iryo murikagurisha birimo AC Group, Ampersand, BSC, Irembo, Pascal Technology, QT Software n’ikigo Wastezon. Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rwitabiriye QITCOM.

Ingingo yo kuganira ku iterambere ry’ikoranabuhanga mu mijyi iziye igihe kuko imibare ya World Economic Forum igaragaza ko nibura abatuirage 65% bazaba batuye mu mijyi bitarenze umwaka wa 2040.

Ni mu gihe gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda igamije kwihutisha iterambere yatangiye mu 2017, iteganya ko nibura kugeza mu mwaka wa 2024 Abanyarwanda 35% bazaba batuye mu mijyi, bavuye kuri 18.4 babarurwaga mu myaka ibiri ishize.

Mu Rwanda kandi gahunda yo guteza imbere imijyi ikomeje kwihuta, kuko itera imbere ku kigero ya 6% ku mwaka ugereranije n’ahandi muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ho igenda kuri 4% na 2% ku rwego rw’Isi.

U Rwanda ruri ku ruhembe rwa gahunda nyafurika izwi nka Smart Cities, igamije gushishikariza za guverinoma zo kuri uyu mugabane kwinjiza ikoranabuhanga mu igenamigambi ry’imijyi.

Umukuru w’igihugu agiye muri Qatar nyuma y’urugendo rwa mugenzi we wa Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani aheruka kugirira mu Rwanda muri Mata 2019.

Icyo gihe ibihugu byombi byahise bishyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu byerekeranye n’umuco, ibyerekeranye na siporo no mu birebana n’ubukerarugendo n’ibikorwa by’ubucuruzi ndetse bisinya n’amasezerano arebana n’ingendo z’indege hamwe n’arebana na sosiyete ya Qatar Airways.
Ayo masezerano yasinyiwe imbere y’abakuru b’ibihugu byombi.

Uruzinduko rwa Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani ni rwo rwa mbere yari agiriye mu Rwanda.

Uyu muyobozi mukuru wa Qatar yashimiye Perezida wa Republika Paul Kagame uburyo yamwakiriye mu Rwanda kandi yizeza ko uruzinduko rwe mu Rwanda ruzagira inyungu ku mpande zombi.

Abinyujije kuri twitter ye Sheikh Tamim bin Hamad Al- Thani yanditse ko yizeye adashidikanya ko amasezerano y’ubufatanye n’ay’ubucuruzi yasinywe n’impande zombi azatanga umusaruro, yavuze ko ibiganiro yagiranye na Perezida wa Repubulika Paul Kagame biri muri gahunda yo gukomeza ubushuti n’umubano hagati y’u Rwanda na Qatar.