Messi yansitse amakeka mu mukino we wa mbere w’Igikombe cy’Isi 2026

Lionel Messi yongeye kwereka isi yose impamvu afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza babayeho mu mateka ya ruhago, nyuma yo kuyobora Argentina ku ntsinzi y’ibitego 3-0 imbere ya Algeria mu mukino we wa mbere w’Igikombe cy’Isi cya 2026. Uyu mukino wabereye muri Group J waranzwe n’uruhare rudasanzwe rwa kapiteni wa Argentina, wanatsinze ibitego byose by’ikipe ye, yuzuza hat-trick ya mbere mu mateka ye muri Coupe du Monde.

Messi leveled Miroslav Klose's record of 16 career World Cup goals with the hat-trick
Messi yongeye kwereka Isi ko ari umukinnyi udasanzwe

Argentina yatangiye umukino igenzura umupira ndetse ishaka uburyo bwo gufungura amazamu hakiri kare. Ku munota wa 17, Messi yafunguye amazamu ku gitego cyiza cyaturutse inyuma y’urubuga rw’amahina, nyuma yo kunyura hagati y’abakinnyi ba Algeria mbere yo kurekura ishoti rikomeye ryatsinze umunyezamu. Icyo gitego cyahise giha icyizere abanya-Argentina ndetse kinaca intege ikipe ya Algeria yari yatangiye umukino yirinda cyane.

Mu gice cya kabiri, Argentina yakomeje gusatira ishaka gushimangira intsinzi yayo. Ku munota wa 60, Messi yongeye kwandika amateka atsinda igitego cya kabiri nyuma y’uko umunyezamu wa Algeria ananiwe gufata neza umupira wari utewe na Alexis Mac Allister. Messi yahise awusanga mbere y’ab’inyuma ba Algeria maze awushyira mu rushundura.

Nubwo Algeria yagerageje kwisuganya no gushaka igitego cyo kugabanya ikinyuranyo, ubunararibonye bwa Messi bwongeye kwigaragaza. Ku munota wa 76, Nicolás González yamuhaye umupira mwiza imbere y’izamu, Messi awubyaza umusaruro atsinda igitego cya gatatu cyamuhesheje hat-trick ndetse anemeza intsinzi ya Argentina.

The 38-year-old showed he still has plenty of magic in a masterful display in Kansas City
Messi yatsinze hatrick ye ya mbere mu marushanwa y’igikombe cy’Isi

Iyi hat-trick ntabwo yari intsinzi isanzwe kuri Messi. Yabaye hat-trick ye ya mbere mu mateka y’Igikombe cy’Isi kuva yatangira gukina iri rushanwa mu 2006. Byongeye kandi, yahise ageza ibitego bye mu gikombe cy’Isi kuri 16, umubare umushyira ku rwego rumwe n’umudage Miroslav Klose umaze imyaka afashe agahigo k’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri iri rushanwa. Messi kandi yabaye umukinnyi ukuze kurusha abandi bose watsinze hat-trick mu gikombe cy’Isi, abikoze afite imyaka 38 n’iminsi 357.

Uyu mukino kandi wari uwa 200 Messi akiniye ikipe y’igihugu ya Argentina, ibintu byatumye arushaho kwandika amateka mu mupira w’amaguru. Uretse ibitego 16 amaze gutsinda muri Coupe du Monde, imibare igaragaza ko amaze kugira uruhare rutaziguye ku bitego 24 muri iri rushanwa, haba mu gutsinda cyangwa gutanga imipira yavuyemo ibitego, ibintu byarengeje ibyo Pelé yari yaragezeho.

Ku ruhande rwa Argentina, iyi ntsinzi yatumye itangira neza urugendo rwo gushaka kwisubiza igikombe yegukanye mu 2022. Naho kuri Messi, umukino wa mbere wa Mundial 2026 wabaye ubutumwa bukomeye ku bamutekerezaga nk’uwageze ku musozo w’urwego rwo hejuru. Ahubwo, yerekanye ko akiri umwe mu bakinnyi bashobora guhindura umukino umwe rukumbi bakawugira uw’amateka.

Niba azakomeza kuri uyu muvuduko mu mikino iri imbere, birashoboka ko Messi atazagarukira gusa ku gufasha Argentina kugera kure, ahubwo ashobora no kwiharira agahigo k’ibitego byinshi mu mateka y’Igikombe cy’Isi, ibintu byatuma urugendo rwe rwa nyuma muri iri rushanwa rusozwa mu buryo budasanzwe.