Abanya Kenya bacitse ururondogoro babonye ko perezida wabo William Ruto yambaye umukanda akenyeza ipantalo ugura igice cya miliyoni y’amashilingi nyamara ahora abasaba kwizirika umukanda kubera ubukungu bwifashe nabi.
Ikinyamakuru The Citizen Digital cyanditse ko bwana Ruto ubwo yari mu rusengero ku cyumweru abamubonye yari yambaye umukandara uhenze cyane
Uyu mutegetsi ushinjwa kuzamura umusoro ubuzima bwa rubanda bukajya mu kaga amaze iminsi asaba abaturage kwizirika umukanda
Perezida Ruto uharaye kwambara mode yigeze guhararwa na perezida Kaunda anengwa ko ari umuntu uhora mu maraha mu myambarire kandi rubanda ategetse rwicira isazi mu jisho.
Uretse inkweto aherutse kwambara rubanda nabwo ikayica imirya ko aba mu buzima buhenze byamara abantu bakennye, uyu mukandara ufite ibirango bya SR watumye ku mbuga nkoranyambaga abaturage bamwota
Hari abavuga ko ari inyaryenge yigisha ibyo idakora abandi bakagragaza ko ari umuntu wazanywe no gusubiza inyuma ubuzima bw’abaturage agamije kubaho nk’umukinnyi wa film za Hollywood muri Amerika.
Uyu mukandara ubwawo ufite ibi birango bya SR bivugwa ko ugura ibihumbi 450 by’amashilingi ya Kenya, abamunenze bakavuga ko aya mashilingi ari menshi ku buryo yahindura ubuzima bw’umuturage wa Kenya nibura umwe.
Aya mashilingi uyavunje mu manyarwanda ubona ko uwo mukandara wambawe n’usaba abantu kwiziriuka umukanda urengeje miliyoni 3.6 mu mafranga y’u Rwanda.
Hamaze iminsi imyigaragambyo y’abadashyigikiye perezida William Ruto bamusaba kwegura kuko ikiguzi cy’ubuzima cyahenze.
Habayeho umwanya wo gushyiraho itsinda rihuriweho n’abambari be n’abamurwanya, ubu bemeranije ko leta igomba gukoresha ½ cy’amafranga yakoreshaga
Ku mbuga nkoranyambaga abaturage baravuga ko ibi ntacyo bizatanga kuko perezida William Ruto ubwe umutungo ugendera mu maraha kuko azwiho kwambara ibihenze cyane.
Aba baturage bavuga ko Ruto ibyo yiyamamaje abizeza nta na kimwe yakoze ahubwo ibintu byarushijeho kuba bibi kurusha uko byari bimeze mbere.