Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Uganda: Minisitiri Hellen Grace Asamo yagiye kwimika musenyeri ibirori bitinze aritahira - FLASH RADIO&TV

Uganda: Minisitiri Hellen Grace Asamo yagiye kwimika musenyeri ibirori bitinze aritahira

Umutegetsi wahagarariye visi perezida Jesca Alupo mu muhango wo kwimika umusenyeri yarivumbuye arigendera ubwo abayoboye gahunda bananirwaga kubahiriza igihe.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko madame Hellen Grace Asamo umunyamabanag wa leta suhinzwe abafite ubumuga, yageze ahaberaga ibiroro ku gihe mu karere ka Teso arahirirwa.

Ngo bigeze mu masaa kumi n’imwe akavura katangiye kwitoratoza, abandi bategetsi bari kuvuga amagambo we kwihangana biranga kuko gahunda bamuhaye bari bayishe arahaguruka yegera usenyeri wari ugiye kwimikwa amujya mu matwi aramwongorera babona arahagurutse aritahiye kandi ariwe mushyitsi mukuru.

Iki kinyamakuru kivuga ko kitamenye ubutumwa yahaye umusenyeri w’abapentikoti wimitswe kuko yamwongoreye kandi yari buvugire ku karubanda, ariko ngo bishoboka ko mu masa mili za nimugoroba yari afite indi nama agomba kwitabira.

Iki kinyamakuru daily monitor ubwo cyabazaga ministre madame Hellen Grace Asamo impamvu yagiye atagejeje ijambo nyamukuru kuri rubanda rwari ruryiteze, yabwiye umunyamakuru ko niba yari ahari yabonye ko imvura yari ukubye, kandi ko yanabonye yongorera musenyeri ubutumwa bwe akabumuha, ngo icya mbere ni uko ubutumwa visi perezida yamuhaye yabumugejejeho uko bwakabaye.

Ati ntibyari ngombwa ko abantu bose birirwa banyagirirwa mu ihema kandi hari uburyo bwo gucika imvura kandi imihango igakomeza ku babishaka.