Minisitiri w’intebe Dr Justin Nsengiyumva yageze i Kampala mu muhango w’irahira rya Museveni

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva, yageze i Kampala muri Uganda aho ahagarariye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame mu muhango  Yoweri Kaguta Museveni azarahiriramo kubobora iki gihugu nka Perezida watsinze amatora. Ni umuhango  uteganyijwe kubera ku kibuga cya Kololo Ceremonial Grounds kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2026.

Uyu muhango utegerejweho kwitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma benshi baturutse hirya no hino muri Afurika no ku Isi. Raporo zitandukanye zivuga ko nibura abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma barenga 30 bamaze kwemeza ko bazitabira uwo muhango, mu gihe hari amakuru avuga ko umubare ushobora kugera kuri 50.

Mu bazitabira uwo muhango harimo abaperezida b’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), abayobozi b’imiryango mpuzamahanga, ndetse n’abahagarariye imitwe yaharaniye ubwigenge muri Afurika nka ANC yo muri Afurika y’Epfo, CCM yo muri Tanzania, ZANU-PF yo muri Zimbabwe, FRELIMO yo muri Mozambique ndetse na RPF-Inkotanyi yo mu Rwanda.

Yoweri Kaguta Museveni yongeye gutorerwa kuyobora Uganda muri manda ya karindwi nyuma yo gutsinda amatora yabaye muri Mutarama 2026 aho yagize amajwi 71.6%.

Museveni yafashe ubutegetsi muri Uganda bwa mbere tariki ya 29 Mutarama 1986 nyuma y’urugamba ishyaka rya  (NRA) ryatsinze aho yagiyeho asimbuye  Tito Okello.

Kuva icyo gihe, Museveni yabaye umwe mu bayobozi bamaze igihe kinini ku butegetsi muri Afurika. Mu butumwa yatanze ubwo yarahiraga bwa mbere mu 1986, yavuze ko atari “ugusimburana kw’abayobozi gusa”, ahubwo ko ari “impinduka zikomeye” ku gihugu cya Uganda.

Umuhango w’irahira rye , ufatwa nk’ufite akamaro gakomeye muri dipolomasi y’akarere, cyane ko Uganda ifatwa nk’igihugu gifite uruhare runini mu mutekano n’ubukungu bwa Afurika y’Iburasirazuba.