ARSENAL YIKUYE KWA WEST HAM BIYONGERERA AMAHORWE YO KWEGUKANA IGIKOMBE

Ku kibuga cya West ham United, ikipe ya Arsenal ibashije kuhakura amanota atutu bigoranye, biyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe.

West Ham United yabuze amanota ku munota wa nyuma nyuma y’uko igitego cyo kwishyura yari ibonye cyanzwe na VAR, bituma Arsenal F.C. yegukana intsinzi y’ingenzi ya 1-0 mu mukino wa Premier League wabereye kuri London Stadium.

Uyu mukino wari ukomeye cyane ku mpande zombi, aho ku ikipe ya Arsenal iri gushaka igikombe mugihe West Ham yo yarwanaga no kutamanuka.

Arsenal niyo yabonye igitego rukumbi cyayihesheje amanota atatu. Umubiligi Leandro Trossard ni we watsinze icyo gitego ku munota wa 83, nyuma yo guhabwa umupira mwiza imbere y’izamu maze awutera ahindukiyeho gato umupira uruhukira murushundura.

West Ham yakomeje gusatira ishaka kwishyura, maze mu minota y’inyongera , Callum Wilson yaje gushyira umupira mu izamu ry’Arsenal ibintu byatumye abafana ba Hammers bishimira igitego cyo kwishyura. Gusa nyuma yo gusuzumwa na VAR, icyo gitego cyahise cyangwa kubera ko habonetse ikosa ryakorewe umunyezamu wa Arsenal David Raya mbere y’uko umupira ujya mu izamu.

Iyi ntsinzi ikomeje guha Arsenal icyizere mu rugamba rwo gushaka igikombe cya Premier League, mu gihe West Ham yo ikomeje guhatana ngo ive mu myanya mibi ishobora kuyimanura mu cyiciro cya kabiri.