FRANCE:ABATARAMENYEKANA BANGIJE IKIMENYETSO CY’URWIBUTSO RWA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994.

 

Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda yamaganye abangije ikimenyetso cy’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruherereye mu Bufaransa mu mujyi wa Rouen.

Abantu bataramenyekana bangije Ikimenyetso cy’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruherereye mu Bufaransa bakuraho ubutumwa bwose, mu rwego rwo gutesha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abazize aya mateka, nk’uko byagaragajwe n’umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa.

Iki kimenyetso cyari cyanditseho ubutumwa bwibutsa ko Jenoside yakorewe Abatutsi yiciwemo abarenga miliyoni 1, kandi ko yateguwe na Leta yariho icyo gihe, ishyirwa mu bikorwa n’intagondwa z’Abahutu.

Ubutumwa bwari bwanditse kuri uru rwibutso kandi bwahaga icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bunashyigikira abarokotse.

Iki kimenyetso cyariho ubutumwa bwahaga icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bunashyigikira abarokotse.

Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda yagaragaje ko yamaganye iyangizwa ry’ikimenyetso cy’uru Rwibutso ibinyujije ku rubuga rwa X yagize iti:”Ubufaransa bwamaganye iyangizwa ry’ikimenyetso cy’urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi cy’i Rouen. Burahamya ko bwifatanyije byimazeyo n’abarokotse n’imiryango yabo. Buributsa ko inshingano yo kwibuka n’iyo gutanga ubutabera bijyana”

Iki kimenyetso cyashyizwe mu mujyi wa Rouen muri Mata 2024, ubwo umuryango mpuzamahanga wifatanyaga n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubugizi bwa nabi bwo kwangiza iki kimenyetso bwabaye mu gihe u Rwanda ruri mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, byatangiye tariki ya 7 Mata 2026.