Musanze: Minisitiri Musabyimana yihanangirije abayobozi baka ruswa muri VUP

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yasabye Abayobozi mu Karere ka Musanze, guhagarika Ruswa ivungwa muri VUP aho umuturage ngo bimusaba kugira icyo atanga kugira ngo abonemo akazi.

Akarere ka Musanze kaza mu myanya itatu ya nyuma mu mihigo y’uturere n’umujyi wa Kigali, mu mwaka wa 2021-2022 kakaza ku mwanya wa 25 n’amanota 67.65%.

Muri rusange inkingi y’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage nk’imwe mu mpamvu yatumye aka Karere kabona amanota make kuko itigeze ishyirwa mu bikorwa 100%,

Mu nama yahuje abayobozi bose bo mu nzego zose zo mu karere ka Musanze, na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yasabye umuyobozi ushinzwe kurengera abatishoboye mu Karere ka Musanze, Ntirenganya Martin, gusobanura icyatumye uyu muhigo uteswa 100%.

Ntirenganya ati “Twagize ikibazo gikomeye cyane kandi tugira ikimwaro n’isoni z’umwanya twagize’ ariko twafashe ingamba Nyakubahwa Meya yaratuganirije.”

Minisitiri Musabyimana yateye imboni ko muri aka Karere harimo ruswa muri gahunda ya VUP yakwa abaturage, kugira ngo babone guhabwamo akazi, asaba Ntirenganya gusobanura uko bazaca ruswa ivugwa mu gutanga akazi muri VUP maze asubiza igisubizo kitajyanye nibyo amubajije.

Ntirenganya ati “Twatangiye ‘process’ ya ‘graduation’ y’abaturage yo kwikura mu bukene kugira ngo turebe ko inkunga twabahaye, hari icyo iri kubagezaho.”

Iyi Ruswa ivugwa muri VUP aho umuturage ugiye guhabwa akazi asabwa gutanga amafaranga kugira ngo abone kugahabwa,ni ikibazo umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuri Jamvier, avuga ko bagiye kugikurikirana bashyizemo ingufu.

Ati “Nibyo cyagarutsweho kandi n’abaturage nabo ubwabo urababaza uti bigenda bite? Bakaguhamiriza ko iyo nta kantu katanzwe nta serivisi ubona cyane cyane mu gutoranya abagenerwabikorwa. Turemera ko ari ikintu kibabaje ariko icyo tujyiye gusaba noneho aba baturage, ni ugutangira amakuru ku gihe, ugaragajwe bazatubaze noneho niba twamurebereye.”

Muri rusange Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Iigihugu, yasabye nyobozi y’Akarere ka musanze ndetse n’abakozi bose muri rusange gukora neza nk’abikorera, bagamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ndetse n’ugerageje gukora nabi byaba na ngombwa bakamwirukana.

UMUHOZA Honore