Imiryango itari iya Leta irasaba ko hakongerwa ibikorwaremezo bifasha abafite ubumuga

Imwe mu miryango itegamiye kuri leta isanga hakiri inzitizi muri politike y’uburezi budaheza zirimo ingengo y’imari ishyirwamo idahagije n’inzego z’ibanze zibigendamo biguru ntege.

Ikibazo cy’abana bafite ubumuga batiga gikomeje kuzamurwa hirya no hino mu gihugu, nk’imwe mu nzitizi zibangamiye uburezi budaheza.

Hari bamwe mu babyeyi bafite abo bana bafite ubumuga batiga, bakomeje gutakambira leta kubafasha bakajya mu ishuri, kuko bafite ubushobozi bwo kumenya.

Umwe yagize ati “Amashuri bubaka abana ntibabona ubwiherero.”

Undi yagize ati “Hano hazashyirwe ikigo cyakura abana mu bwigunge, kugira ngo ababyeyi babo babashe kwishima.”

Ni ikibazo kandi kigaragazwa n’imwe mu miryango itegamiye kuri leta iharanira uburenganzira bw’umwana, aho bavuga ko harimo imbaraga nke mu gushaka ibisubizo ku nzitizi zituma aba bana batiga.

Evariste MURWANASHYAKA ni umukozi muri CLADHO.

Yagize ati “Ku bijyanye n’ikurikirana ni ikibazo, umwana yakabaye aba mu gace runaka ngo ntakurikiranwe. Hari byinshi byakozwe harimo kubaka ibikorwaremezo, ariko nanone ingengo y’imari idahagije na politike y’uburezi budaheza ntirashyirwa mu bikorwa, n’imyumvire y’ababyeyi iracyari hasi.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga NCPD,   Emmnauel Ndayisaba, avuga ko barimo kuvugana n’inzego za leta mu kongera ibikorwaremezo byorohereza aba bana bafite ubumuga, kandi ko hari icyizere ko bizakemuka vuba.

Yagize ati “Hari ibikorwa byinshi cyane biri gukorwa birimo guhugura abarim, n’ibijyanye no gushaka ibikoresho. Ikindi kidufasha ni uko  no muri ibi bihugu hagiye harimo inzego za Leta, ubu muri REB bashyizemo ishami ryihariye rishinzwe uburezi budaheza   n’uburezi bwihariye, urumva hagiye harimo   umuntu ushinzwe uburezi bw’abana batabona, abashinzwe ubumuga butandukanye.    turashaka ko tuzajya dufasha abana bafite ubumuga, harebwa ibyo bakeneye bindi bakabibafasha.”

Imwe mu miryango itegamiye kuri leta, ivuga ko hakozwe ibarura ry’abana bafite ubumuga batiga hakamenyekana umubare, byafasha igenamigambi ryabo kuko magingo aya nta mibare ihari y’abakwiye gushakirwa uko bajyanwa mu mashuri.

Bimwe mu bivugwaho kubuza aba bana kutiga, harimo ubukene bw’imiryango,a mashuri atubatse mu buryo bubanogeye, imyumvire y’ababyeyi n’ibindi.

Yvette  Umutesi