Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), watangaje ko wasubitse Inama ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize uwo muryango yagombaga kubera Arusha muri Tanzania muri uku kwezi.
EAC yatangaje ko iyo nama yasubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwibasira ibihugu bitandukanye ku Isi.
Mu itangazo ryanyujijwe kuri Twitter uwo muryango wagize uti “Kubera gukwirakwira kwihuse kw’icyorezo cya Novel Coronavirus, Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wasubitse inama ya 21 kugeza ikindi gihe. Izindi nama zose n’ibikorwa bya EAC bihuza abantu benshi nabyo byahagaritswe.”
Kenya nicyo gihugu kiri muri EAC kimaze gutangaza ko habonetse umuntu wa mbere urwaye Coronavirus. Ibindi bihugu bigize uwo muryango nabyo byafashe ingamba zikomeye z’ubwirinzi zirimo guhagarika ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi.
Iyi nama yasubitswe ku nshuro ya gatatu nyuma y’uko yagombaga kuba ku wa 30 Ugushyingo 2019 ntibikunde kuko hari igihugu cyari cyamenyesheje ko kitaboneka.
Inama yimuriwe tariki 29 Gashyantare 2020 ariko nabwo ntiyaba kuko umubare w’abagombaga kuyitabira utari ushyitse. Yahise yimurirwa ikindi gihe.
Muri iyi nama byari byitezwe ko abayobozi bazasuzuma raporo ku cyerekezo cy’ubunyamuryango bwa Sudani y’Epfo ndetse banemeze ibyavuye mu isuzuma ku kwemeza Somalia nk’umunyamuryango wa EAC.
Kwemerera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kwinjira muri EAC ni indi ngingo yagombaga kuganirwaho nyuma y’uko iki gihugu gitanze ubusabe muri Kamena umwaka ushize.
RDC yasabye kwinjira muri uyu muryango ku wa 8 Kamena 2019, mu ibaruwa yandikiye umuyobozi wa EAC, Perezida Kagame. Ivuga ko impamvu yasabye kuwinjiramo ari ukwiyongera kw’amasezerano y’ubucuruzi igirana n’ibihugu bigize uyu muryango.