Rusizi: Abagabo 40 bakekwaho gusambanya abana batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Werurwe 2020, ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano bafashe abagabo 40 bakekwaho gusambanya abana b’abangavu bakabatera inda, mu mirenge yose igize Akarere ka Rusizi.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru rya Flash, umuvugizi wa RIB, Marie Michelle UMUHOZA, avuga ko iyi ari gahunda ihuriweho n’inzego zinyuranye cyane cyane iz’umutekano, ikaba igamije kurwanya ibyaha.

Umuhoza kandi avuga ko iyi gahunda yatangiriye mu Karere ka Rusizi, ariko ikazakomereza no mu tundi turere.

Yavuze ko aba bose batawe muri yombi, biturutse ku makuru yagiye atangwa n’abaturage muri rusange, harimo n’abana batewe inda.

Aba bose bakaba ubu bafungiwe kuri station za RIB za Muganza, Nyakarenzo, Kamembe, Nyakabuye na Nkanka mu gihe dosiye zabo zirimo gukorwa kugirango zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Kanda hano wumve ikiganiro itangazamakuru rya Flash ryagiranye n’umuvugizi wa RIB Marie Michelle UMUHOZA