Abaturiye Pariki barahiga kutifatanya n’umwanzi

Bamwe mu batuye ku nkengero za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga baravuga ko abibwira ko baza guhungabanya umutekano w’u Rwanda bizeye ko bazabacumbikira ngo basubize amerwe mu isaho kuko amazi atakiri yayandi.

Ni nyuma y’aho abaturanyi ba Nyirambarushimana Elisabeth wiciwe umugabo we mu gitero cyagabwe n’abagizi ba nabi muri aka gace.

Abaturanyi be bihurije hamwe mu gikorwa cyo kumwubakira Inzu.

Nyirambarushimana yagize ati “ Nabyakiriye neza kuko nari ndi muri Nyakatsi, bamfashe mu mugongo kubera ko nari nabuze umugabo wanjye, Ndishimye kuko bankue ahabi bakanshyira  aheza.”

Augustin NABONIMPA wavukiye mui aka gace ka Pariki y’Igihugu y’Ibirunga akaba anahatuye yabwiye itangazamakuru rya Flash ko nyuma yo kubona abagizi ba nabi bishe abaturanyi babo kuri ubu bakaba bari kubakira abasigaye mu rwego rwo kubafata mu mugongo, yavuze ko nta na rimwe bazongera kubakira.

Ati “ Niba bari bazi ko mu kuza kwabo muri iki gihugu cy’u Rwanda hari abashobora kuza kubafasha bakaba babahishira, bamenye ko nta munyarwanda ugitegereje gukorana nabokuko ibyacu barimo kwangiza ni byinshi, birimo ubuzima bwacu, turi kubakira abasigajwe n’abo bishe, umwanzi yaraduhombeje niyo mpamvu nta na rimwe dushobora kuzongera kubakira.”

Visi perezida w’umutwe w’Abadepite Mussa Fazili HARELIMANA arasaba aba baturage gukomeza igikorwa cyo kugira uruhare mu kwicungira umutekano biherekejwe no gutangira amakuru ku gihe.

Ati “ Bakomeze kwigishanya uko batanga amakuru ku gihe, babona umuntu batazi cyangwa se bataherukaga, bashobora kuba bamuzi ariko batamuheruka yaragiye cyera batazi aho yagiye akagaruka ari Shitani. Uwo bamaze iminsi batabona nawe bamufata nk’uwo batazi kuko baba batazi icyo abazaniye baba bagomba gutanga amakuru bakavuga bati uriya yari amaze iminsi adahari none dusigaye tumubona hano. Umutekano nawo uhora utezwa imbere.

Abaturage batuye mu mudugudu wa Ruhinga na Nyarusazi ho mu murenge wa Kinigi bagaragaza ko kugira uruhare mu kwicungira umutekano niwo mwitero biteye ngo n’aho  abatecyereza ko batazuruka iyo  mu mashyamba bakaza bakabahisha ngo ibyo babyibagirwe.

Honoré UMUHOZA