Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Ignace Murwanashyaka wari Umuyobozi wa FDLR yaguye muri Gereza mu Budage - FLASH RADIO&TV

Ignace Murwanashyaka wari Umuyobozi wa FDLR yaguye muri Gereza mu Budage

Ignace Murwanashyaka wahoze ari Umuyobozi w’Umutwe wa FLDR wari ufungiye mu Budage ku byaha by’intambara, yaba yaguye muri gereza z’iki gihugu aho yari ari kurangiriza igihano cye cy’igifungo cy’imyaka 13.

Ignace Murwanashyaka wari umuyobozi Mukuru wa FDLR yakatiwe gufungwa imyaka 13 mu 2015 nyuma y’urubanza rwe rwari rumaze imyaka ine.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascene, yabwiye IGIHE ati ‘nanjye nabyumvise’ gusa ko nta gihamya cy’ayo makuru afite.

Tariki ya 28 Nzeli 2015 nibwo urukiko rw’i Stuttgart mu Budage rwahanishije Ignace Murwanashyaka igifungo cy’imyaka 13. Yafatiwe muri iki gihugu mu Gushyingo 2009 akurikiranweho ibyaha 26 byibasiye inyokomuntu n’ibindi 39 by’intambara, byakorewe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yari akurikiranweho kandi kuyoborera mu mahanga umutwe w’iterabwoba.

Umuryango w’Abibumbye, uw’Ubumwe bwa Afurika, Umuryango w’Ibihugu by’ i Burayi n’Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari byemeje ko FDLR ifatwa nk’umutwe w’iterabwoba, kuva tariki ya Mbere Ugushyingo 2005 Inama ishinzwe umutekano y’Umuryango w’Abibumbye ifatira ibihano abayobozi ba FDLR.

Mu 2014 nabwo Inama ishinzwe Amahoro ku Isi yibukije ko abagize FDLR bari mu gatsiko kafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye bakomeje gukora ubwicanyi bushingiye ku moko n’ubundi bwicanyi mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Murwanashyaka yavutse mu 1963. Urubanza rwe mu Budage rwaranzwe n’ibibazo bitandukanye birimo kumvikana guke mu rurimi, igitutu ku batangabuhamya n’ingorane mu kubona ibimenyetso.

Raporo zitandukanye zigaragaza ko Ignace Murwanashyaka yayoboye FDLR kuva mu 2001 aho yakoreshaga amazina ya Mihigo.

Yatangiye gushakishwa n’u Rwanda mu 2005 kubera ibyaha bya Jenoside akekwaho ndetse afatirwa ibihano bitandukanye n’Umuryango w’Abibumbye.

Leave a Reply