GACINYA CHANCE DENIS, IBYO KUJYA MURI FERWAFA BIKOMEJE KUBA AGATERERANZAMBA.

Gacinya Chance Denis wigeze kuyobora Rayon Sports mu 2015/2017 yongeye kwangirwa kwiyamamariza kwinjira muri FERWAFA nka Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekiniki kubera ubunyangamugayo bukemangwa.

Komisiyo y’Amatora mu Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, yongeye kwanga kandidatire ya Gacinya Chance Denis waherukaga kwemererwa kwiyamamaza nyuma yo kujurira.

Gacinya yatanze kandidatire yiyamamariza umwanya wo kuba Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekiniki muri FERWAFA.

Ku wa 6 Kamena 2023 ni bwo FERWAFA ibicishije muri Komisiyo Ishinzwe Amatora yatangaje urutonde rw’abemerewe kwiyamamariza kuyobora FERWAFA, ariko Gacinya ntiyemererwa.

Impamvu yagaragajwe ku kuba kandidatire ye yaranzwe ni uko atari yatanze icyangombwa cyerekana ko atakatiwe n’inkiko. Yaje kugitanga tariki ya 8 Kamena 2023.

Iki cyemezo yarakijuririye ndetse FERWAFA yanzura ko ubujurire bwe bufite ishingiro.

Kuri uyu Gatatu ni bwo hakwirakwiriye ibaruwa yashyizweho umukono n’abagize Komisiyo y’Amatora ya FERWAFA bayobowe na Kalisa Adolphe igaragaza ko Gacinya adafite ubunyangamugayo bumwemerera kwiyamamariza no kugaragara mu buyobozi bw’ikipe cyangwa ubw’ishyirahamwe.

FERWAFA yanavuze ko ishingiye ku cyangombwa cyerekana ko Gacinya atakatiwe cyangwa yakatiwe n’inkiko kigaragaza ko hari ibyaha yahamijwe birimo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ndetse no kuba atari umwizerwa.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Gacinya yavuze ko atarabona ibaruwa imumenyesha ko kandidatire ye yanzwe.

Yagize ati “Ntabwo ndabimenya, abantu bari kubimbwira. Ariko ubwo ningera ku kazi ndareba kuri email. Ntabwo numva impamvu yatuma banyangira.”

Yakomeje avuga ko niba koko icyo cyemezo cyafashwe byaba bigayitse. Ati “Byaba biciriritse cyane niba babyemeje bakanashyiraho imikono yabo.’’

Amategeko avuga iki ku kugirwa umwere umuntu yarafunzwe?

Gacinya Chance Denis yatawe muri yombi mu Ukuboza 2017. Icyo gihe Ubushinjacyaha bwari bumukurikiranyeho ibyaha birimo gukora no gukoresha impapuro mpimbano, kuba icyitso ku cyaha cyo gutanga inyungu zidafite ishingiro n’icyo kubeshya ‘uwo mwagiranye amasezerano ku murimo wakozwe’.

Ubushinjacyaha bwagaragazaga ko ibyaha Gacinya yashinjwaga byakozwe mu masezerano Sosiyete ye yitwa MICON, yagiranye n’Akarere ka Rusizi yo gushyira amatara ku mihanda muri ako karere, aho yagombaga gushinga amapoto 830 y’umuriro w’amashanyarazi ku kiguzi cya miliyoni 636 Frw.

Bwavuze ko hagendewe ku mirimo yari amaze gukora, yishyuwe miliyoni 495 Frw nyamara ngo igenzura ryakozwe na Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu (REG) n’Akarere ka Rusizi riza kugaragaza ko ibikorwa byakozwe byagombaga kwishyurwa miliyoni 242 Frw.

Tariki 27 Nyakanga 2018, Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi rwamugize umwere ku byaha yashinjwaga. Rwanzuye ko ibyaha yashinjwaga bitamuhama, rutegeka ko afungurwa hamwe na Gataha Jean Paul bareganwaga.

Umunyamategeko Me Murangwa Edward yagaragaje ko mu gihe umuntu yakurikiranyweho icyaha runaka mu rukiko ariko akagirwa umwere ataba afite ubusembwa na buto bwo kwiyamamariza umwanya runaka.

Ati “Iyo wabaye umwere nta busembwa ufite kuko kiriya ni icyangombwa kigaragaraza ko utakatiwe n’inkiko igifungo cy’amezi atandatu akenshi gikunze gusabwa ku myanya y’ubuyobozi. Uwo muntu ni umwere afatwa nk’umwere kuko n’urukiko rwabigaragaje. Ibyo byaha yabikurikiranyweho ariko urukiko rusanga ari umwere.”

Ku mwanya wa Visi Perezida wa Kabiri Ushinzwe Tekiniki muri FERWAFA, Gacinya yari ahatanye na Mugisha Richard wemerewe ku ikubitiro.

Amatora ateganyijwe kuba tariki ya 24 Kamena 2027, azatorerwamo n’abandi bayobozi bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe rya Ruhago Nyarwanda.