Rwempasha: Barinubira konesherezwa ntibishyurwe

Hari abahinzi mu Murenge wa Rwemasha, mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko bonesherejwe n’aborozi, ariko ntibahabwe indishyi.

Aba bagiranye ibibazo by’igihe kirekire n’aba borozi kugeza mu nzego z’ubuyobozi ariko ntibigeze bishyura ibyangijwe n’inka zabo.

Imyaka ibiri irashize imiryango ibiri ituye mu Kagali ka Rutare, yonesherejwe n’aborozi baturanye.

Nyuma y’uko bari bamaze konesherezwa ikibazo bakigejeje mu nzego z’ubuyobozi, bategeka ko hishyurwa ibyangijwe ariko kugeza nubu amaso yaheze mu kirere.

Aba baturage bagiye bonesherezwa mu bihe bitandukanye, nka Niyibizi Alphonse, avuga ko yabarishije asaga miliyoni y’ibyangijwe ariko ntayabone.

Yagize ati “Babanje kunyoneshereza amasaka Gitifu w’Akagari ati banza usubire mu rugo nzaza kubireba mbunge. Ariko ntiyigeze aza kubureba kugeza na nubu,  nkamubaza kuki utaza kundebera ubwone kandi iri hafi gusarurwa, byarangiriye aho sinzi uko yabyumvikanye na rugoma, imyaka ndayihomba.”

Undi witwa Uwihanganye Faustin nawe avuga ko yonesherejwe n’uwitwa Rugema akimugeza mu buyobozi, yamusanze ku biro by’Akagari aramukubita amugira intere, kugeza agiye mu bitaro.

Uyu mugabo avuga ko yarenganye kuko yishyuje ibye, birakarangira anakubiswe.

Yagize ati “Tariki 7 Ukuboza 2022, uwitwa Mushayija yaranyoneshereje, amaze kunyoneshereza arabyemera hanyuma njya mu buyobozi, igihe kigeze ankubitira mu buyobozi ku Kagari twagiye kuburana habaho iterabwoba ry’uko n’ubundi badashobora kubikurikirana. Hanyuma baravuga ngo nindeke bakurikirane ikibazo cy’ubwone, ngo icy’inkoni bazagikurikirana none icy’inkoni banze kugikurikirana.”

Twegerageje kuvugana n’aborozi boneshereje aba baturage ariko ntibyakunda.

Nubwo bimeze gutya, iyi miryango irasaba kwishyurwa, kuko yaguye mu gihombo.

Yagize ati “We iyo akubona uri umuhinzi yumva ko ntaho uzajya kurega, gusa ukarega ukumva ko ibyawe bikemutse bikarangira bidakemutse. Kuko nk’ubu nanjye hari ahantu mfite imyumbati inka zazimazeho, byabaye akamenyero kuko mfite inyandiko nyinshi z’abayobozi kandi bikarangira nta kintu bamfashije bikarangirira aho. Ndasaba ubufasha kugira ngo bazandenganure ku bihombo nk’ibi nagiye ngira.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwemasha, buvuga ko ibibazo byo konesherezwa byagakemukiye mu bunzi cyangwa ku rwego rw’Akagari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa y’uyu murenge, Bwana Karengera Katabogama Alexis, avuga ko hagomba kwishyurwa ibyangijwe, bitaba ibyo hagakurikizwa ibyo amategeko ateganya.

Yagize ati “Iyo amwoneshereje igikorwa ni iki? Nuko n’ubundi hari ubwo babirangiza ubwabo, ibyo ntabwo tubimenya ariko iyo byanze batabirangije icyo gihe uwonewe atabaza ubuyobozi. Icyo gukora nta kindi ni uguhamagara uwonesheje atabyumva hagashyirwaho itegeko, Agoronome aba ahari agapima ibyangijwe yamara kubipima akabiha agaciro. Iyo amaze kubiha agaciro asaba uwangije kubiriha, iyo byanze ashyirwa mu itegeko, itegeko rigafata icyemezo.”

Ikibazo cyo konesha muri aka Karere ka Nyagatare, kiracyashize imizi kuko hirya no hino mu mirenge, badahwema kukigararagariza itangazamakuru.

Hari abagiye bonesherezwa bakishyurwa, ariko hari n’abandi baviriyemo aho.

Ntambara Garleon