Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Politiki y’ubuzima ikwiye kubakira ku kurengera ubuzima bw’abaturage- Perezida Kagame - FLASH RADIO&TV

Politiki y’ubuzima ikwiye kubakira ku kurengera ubuzima bw’abaturage- Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame asanga politiki y’ubuzima ikwiye kuba yubakiye ku kurokora ubuzima bw’abantu, ndetse no gutuma babaho bafite ubuzima bwiza.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yatanze mu muhango wo gutangiza gahunda y’Ikigo Nyafurika gishizwe kurwanya no gukumira ibyorezo (Africa CDC), igamije kongera imbaraga mu igenamigambi n’ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye ku rwego rwa ba Minisitiri b’Ubuzima muri Afurika.

Iyi gahunda yiswe MELP [The Africa CDC Ministerial Executive Leadership Program], ni kimwe mu bikorwa byabanjirije Inteko rusange isanzwe ya 36 y’abakuru b’ibibihugu na za guverinoma zigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Abatanze ibiganiro mu itangizwa rya MELP [The Africa CDC Ministerial Executive Leadership Program],  barimo Perezida wa Senegal akaba n’Umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe, Macky Sall, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, Perezida wa Sierra Leone, Julius Maada Bio, Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, Perezida wa Ethiopia, Sahle Work Zewde n’abandi.

Umuyobozi w’Agateganyo wa Africa CDC, Dr. Ahmed Ogwell Ouma yavuze ko kuva mu 2016, ubwo iki kigo cyashingwaga kimaze gutanga umusanzu ukomeye mu guteza imbere urwego rw’ubuzima muri Afurika kandi hari icyizere ko kizanaba gikomeye ku rwego rw’Isi mu bihe biri imbere.

Yavuze ko kuba Africa CDC ishyigikiwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma, ari ibitanga icyizere cy’uko intego bihaye zo guteza imbere ubuzima muri Afurika izagerwaho.

Dr. Ahmed Ogwell yavuze ko ishyirwaho rya MELP Africa CDC rije kunganira uburyo busanzweho bw’imiyoborere y’iki kigo, kugira ngo kibashe gukomeza kuzana impinduka zifuzwa ku mugabane wa Afurika.

Perezida wa Kenya, Dr William Ruto yavuze ko uruhare rwa Africa CDC mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage ba Afurika ari ntagereranywa kandi byagaragariye by’umwihariko mu myaka itatu ishize ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari kibasiye Isi.

Perezida Ruto yasabye ba Minisitiri b’Ubuzima gukorana bya hafi na Africa CDC mu gushaka ibisubizo by’umwihariko gushyiraho inganda zikora inkingo n’imiti.

Perezida Dr Ruto yasabye bagenzi be guhoza ijisho kuri Africa CDC kugira ngo bayifashe kugera ku ntego yazo.

Africa CDC, ni ikigo cya AU cyashyizweho kugira ngo gishyigikire politiki na gahunda zijyanye n’ubuzima mu bihugu binyamuryango.

Gifite kandi intego yo kubaka ubushobozi bw’ibigo bishinzwe ubuzima muri Afurika mu bijyanye no gutahura, kumenya, gukumira no gutabara vuba mu gihe haba habayeho icyorezo kidasanzwe mu bihugu bya Afurika.