Kenya: Perezida Ruto na Odinga bamaganye amahuriro y’abatiganyi mu gihugu

Perezida William Ruto na Raila Odinga, batavuga rumwe kera kabaye bahuriye ku mvugo yo kwamagana ko abatinganyi mu gihugu, bemererwa kugira amahuriro.

Bwana Ruto umaze iminsi asabwa kugaragaza aho ahagaze ku butinganyi mu gihugu, yavuze ko ari umuntu w’Imana utashyigikira bene aya mahano nk’uko yabyise, kandi ko atazigera ashyigikira ko umugore ashaka umugore mugenzi we cyangwa se ngo umugabo ashake umugabo mugenzi we babane mu rugo.

Uku ni nako kandi bwana Raila Odinga abibona, kuko avuga ko abanyamategeko ubundi basobanura amategeko bakayahuza n’ibiriho ariko bataharema.

Urukiko rw’ikirenga ruherutse gutangaza ko ababana bafite ibitsina biteye kimwe, abitwa abatinganyi mu Kinyarwanda kubabuza gushyiraho amashyirahamwe yabo ari ukubakorera ivangura.

Raila Odinga asanga urukiko rw’ikirenga rwarakoze amahano, kuko rwasobanuye amategeko mu buryo rudafitiye uburenganzira n’ububasha.

Visi Perezida wa Kenya, bwana Rigathi Gachagua, nawe ari mu bategetsi babona ko ntawe ukwiye kwemererwa kwigamba ko akora ibyangwa n’amaso y’Imana mu gihugu.

Abanyamadini benshi muri Kenya nabo bari mubamaganye ko abatinganyi bemererwa kugira amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwabo.