Perezida Kagame mu bitabiriye inama idasanzwe ya EAC

Perezida Paul Kagame yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu bo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) mu nama ya 18 idasanzwe y’uyu muryango, mu byo igamije harimo no gusuzuma raporo y’abaminisitiri bo muri uyu muryango ku busabe bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo bwo kwinjira muri uyu muryango.

Iyi nama iri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga ifite insanganyamatsiko yo “Kwimakaza ukwishyira hamwe, kwagura ubutwererane.”

Abakuru b’ibihugu babanje kuganira kuri raporo yemejwe n’abaminisitiri bashinzwe ibikorwa by’akarere ku kwakira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri EAC.

Ubunyamabanga bukuru bwa EAC buheruka gutangaza ko iyi nama isuzuma ibintu bibiri; harimo raporo y’inama y’abaminisitiri ku kwakira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri EAC n’ivugururwa ry’itegeko rigena umubare shingiro w’abakuru b’ibihugu wemewe ngo babashe gukorana inama.

Umubare ntarengwa w’abakuru b’ibihugu wemewe ngo inama iterane ni ingenzi cyane, kuko ubusanzwe iyo umuyobozi umwe muri batandatu b’ibihugu bigize EAC atitabiriye inama cyangwa adahagarariwe, iba igomba gusubikwa.

Ibyo bikagira ingaruka mu kudindiza ibyemezo by’ingenzi cyangwa imishinga y’akarere.

Ku bijyanye no kwakira RDC muri EAC, mu Ugushyingo 2021 ba Minisitiri bashinzwe ibikorwa by’akarere bemeje raporo ku busabe bwayo bwo kwinjira mu muryango.

Babikozeho raporo igomba gufatwaho icyemezo n’abakuru b’ibihugu.

Ba minisitiri banasabye abakuru b’ibihugu gutanga umurongo ku biganiro na RDC, hagendewe ku byagaragajwe na raporo y’abakoze igenzura bemeje ko imiterere y’inzego n’amategeko byatuma icyo gihugu cyakirwa muri EAC.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr. Peter Mathuki, aheruka kuvuga ko abaturage bagera muri miliyoni 90 z’abaturage ba RDC bashobora kongerera imbaraga isoko ry’akarere n’amahirwe y’ishoramari.

AMAFOTO