Hifujwe ko nta kigo cy’ishuri cyakwemererwa gutangira kidafite ibibuga

Amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda yasabye, Minisiteri y’uburezi kutemerera ibigo by’amashuri gutangira, igihe bidafite ibibuga abana bakoreramo siporo.

Ni nyuma y’aho bigaragaye ko siporo mu mashuri yasubiye inyuma ahanini bitewe no kutagira aho abana bakinira.

Urwunge rw’amashuri rwa Kagugu ruherereye mu karere ka Gasabo,ni ishuri ryigamo abanyeshuri bakabakaba ibihumbi 7, nyamara bafite ikibuga cy’umupira w’amaguru kituzuye kuko ari kimwe cya Kabiri cy’ibipimo bisanzwe by’ikibuga gikinirwamo ‘Mini –Foot’ kandi kiri hagati y’ibyumba by’amashuri.

Hari kandi ikibuga kimwe cy’umupira w’intoki wa Basketball nacyo kidashinga, biragoye ko abana biga muri iki kigo babona aho bakinira bisanzuye ukurikije uko bangana.

Umwe mu bana biga muri icyo kigo yagize ati “Ibibuga ntabwo bimeze neza kuko nka buriya ubona, amabuye aratwica iyo turi gukina, ushobora gusitara inkweto wari wambaye zikabanduka. Ni ikibazo kitwugarije bakaba badukorera ibibuga.”

Mugenzi we ati “Ikibuga ntabwo ari kiza ni gitoya kandi kino kigo dufiteho abanyeshuri benshi, ntabwo bose ari buri wese washaka gukina Basketball yaza ngo akine.”

Birasa n’ibigoye ku bayobora Urwunge rw’amashuri rwa Kagugu, bagowe cyane no kubona aho abana bigira kuri bo uwabongerera ubutaka bakubakamo ibyumba by’amashuri, aho gushyiramo ibibuga.

 Bizimana Selevelien ni umuyobozi wungirije w’iki kigo.

Yagize ati “Niba abana badashobora kubona ikibuga bisanzuriramo, niba umupira w’amaguru ushobora gukinirwa hagati y’amashuri nk’aha ngaha, umupira ugera mu mashuri mbona mbese n’ink’aho nta bibuga dufite. Habonetse n’ubutaka bwaba ari ubwo kubakaho amashuri, bwaba ari ubwo gufasha ku bijyanye n’amasomo kugira ngo abana babashe kwiga kurusha uko byaba ikibuga.”

Kuri ubu inzego ziyobora siporo mu Rwanda, zigaragaza ko zihangayikishijwe no kuba imikino mu mashuri itagihabwa agaciro nyamara mu mashuri ari ho hava abanyempano bakina siporo nk’abanyamwuga.

Aha niho bamwe mu bahagarariye siporo basabye ko mbere y’uko ibigo by’amashuri byemererwa gutangira, byagakwiye kwerekana ko bifite ibibuga aho abana bazajya bakinira.

 Mugabo Nizeyimana Olivier ni Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru FERWAFA.

Yagize ati “Minisiteri y’Uburezi irahari, turifuza ko ku rutonde rw’ibisabwa bya ngombwa, ishuri rigomba kuba ryujuje kugira ngo rihabwe uburenganzira hazamo n’ikibuga, nka kuriya kwa Laboratoire niba twemera ko siporo igira akamaro mu myigire y’umwana, twe gufata ikibuga nk’aho ari cyo kitaboneka.”

Minisiteri y’Uburezi yemera ko hari ubuke bw’ibibuga mu mashuri kuko hari ibigo bitagira ibibuga habe na mba, ibindi bikagira ibibuga bidashinga hakaba na bike bifite ibibuga birenze kimwe.

 Rose Baguma, umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki n’Igenamigambi muri Minisiteri y’Uburezi, avuga ko igikorwa ubu ari ugusaranganya ibibuga bihari ku bigo kandi ko mu bya ngombwa  bisabwa ibigo bitangira, harimo no kuba bifite ibibuga.

Ati “Umuntu ashobora kuba yujuje bimwe byinshi ariko ibindi atarabyuzuza icyo gihe umuha umwanya, ikigo gishobora gutangira kubera impamvu zumvikana kuko dukeneye ko abana bajya kwiga, dukeneye amashuri kuko dufite ubucucike bwinshi cyane mu mashuri yacu akaba yatangira atanagifite icyo kibuga, ariko niba ari icya ngombwa cy’agateganyo umuha umwanya wo kuba yagitunganya kikaboneka.”

Urugero rumwe rugaragaza uburemere bw’ubuke bw’ibibuga mu mashuri ,ni nko mu Karere ka Kicukiro aho hari ibigo by’amashuri 196, ariko ibifite ibibuga bikaba ari 23 gusa.

Ni mu gihe kandi hari utugari 1.056 mu Rwanda tutagira ikibuga na kimwe.

Tito DUSABIREMA