U Rwanda rwemeje ko amatora ya Perezida n’aya’Abadepite azajya abera rimwe

Leta y’u Rwanda yemeje ivugururwa ry’itegeko ryatangijwe na Perezida wa Repubulika, hagamijwe guhuza ingengabihe y’amatora y’Abagize lnteko Ishinga Amategeko n’itora rya Perezida wa Repubulika akazajya abera rimwe.

Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, niyo yabyemeje.

Ubusanzwe mu Rwanda, amatora y’abadepite n’aya Perezida wa Repubulika yabaga mu myaka itandukanye cyane ko na manda zitanganaga.

 Manda ya Perezida yari imyaka irindwi, iy’abadepite ikaba imyaka itanu.

Iyi gahunda nitangira gushyirwa mu bikorwa manda y’abadepite bariho uyu munsi yakwiyongeraho umwaka umwe ikazarangira mu 2024.

Tariki 15 Gashyantare 2023, nibwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatanze icyifuzo cy’uko amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yahuzwa, akazajya abera rimwe buri myaka itanu.

Icyo gihe iyi komisiyo yavugaga ko kuba aya matora aba mu bihe bitandukanye bihenda igihugu.

 Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igaragaza ko nibura itora rya Perezida wa Repubulika n’iry’abadepite yose hamwe atwara arenga miliyari 14Frw. Bivuze ko iyo izi mpinduka zitabaho, u Rwanda rwari kuzakoresha miliyari 7Frw mu 2023 mu matora y’abadepite, rukazongera gukoresha izindi miliyari 7Frw mu itora rya Perezida wa Repubulika.

Iyi komisiyo igaragaza ko mu gihe aya matora azaba ahurijwe hamwe hazakoreshwa ingengo y’imari ya miliyari 8Frw.