Igico cyibasira Abanya-Israel cyiraye mu kibuga cy’indege cyo mu Burusiya

Israel yashishikarije Uburusiya kurinda “abaturage bayo bose n’Abayahudi bose” nyuma yuko igico kinini cy’abantu, banyuzagamo bagatera hejuru mu ntero z’urwango ku Bayahudi, biraye mu kibuga cy’indege cy’i Dagestan.

Videwo yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye imbaga y’abantu barakaye biruka mu kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Makhachkala, amakuru avuga ko bashakaga abantu bahageze bavuye i Tel Aviv muri Israel.

Bamwe muri iyo mbaga birukiye ku nzira inyuramo indege, bazenguruka indege.

Ikigo Rosaviatsia cy’Uburusiya gishinzwe ingendo zo mu ndege cyavuze ko ibintu byasubiye mu buryo nyuma yuko abategetsi bageze aho hantu byabereye.

Ikigo Rosaviatsia cyongeyeho ko icyo kibuga cy’indege “kiba gifunzwe by’agateganyo” kugeza ku itariki ya 6 Ugushyingo (11).

Za videwo zerekanye abantu babarirwa mu magana birara mu muryango w’ikibuga cy’indege, bamwe bazunguza amabendera ya Palestine ndetse batera hejuru ngo “Allahu Akbar”, amagambo y’Icyarabu avuze ngo “Imana ni yo nkuru”.

Mbere yaho, ibitangazamakuru byaho byatangaje ko bamwe mu bigaragambya bari barimo bahagarika imodoka hanze y’ikibuga cy’indege cya Makhachkala, basaba abazirimo kubereka ibyangombwa, mu ishakisha ririmo akajagari ry’abafite inzandiko z’inzira (passports) za Israel.

Minisiteri y’ubuzima ya Dagestan yavuze ko abantu 20 bakomeretse, barimo n’abapolisi. Bamwe muri bo bakomeretse cyane ndetse babiri ni indembe.

Ibiro bya minisitiri w’intebe wa Israel byavuze ko Uburusiya bugomba gufata icyemezo gihamye cyo kurwanya gushishikariza abantu urugomo rwibasira Abayahudi n’Abanya-Israel.

Dagestan ni repubulika yo mu Burusiya ahanini ituwe n’abayisilamu iri mu karere ka Caucase y’amajyaruguru, ituwe n’abantu miliyoni 3.1 ku mpera y’uburengerazuba bw’inyanja izwi nka Caspian Sea. Guverinoma yaho yavuze ko hatangijwe dosiye yo mu rwego mpanabyaha ijyanye n’imvururu z’abaturage.

Mu butumwa bwo ku rubuga X, Adrienne Watson, umuvugizi w’akanama k’umutekano w’igihugu mu biro bya Perezida w’Amerika, yavuze ko “Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika] zamaganye bikomeye imyigaragambyo y’urwango ku Bayahudi y’i Dagestan”.

Yagize ati: “Amerika yifatanyije mu buryo budasubirwaho n’Abayahudi bose muri iki gihe turimo kubona ukwiyongera kwinshi ku isi kw’urwango rwibasira Abayahudi. Nta rwitwazo na rumwe cyangwa igisobanuro cy’urwango rwibasira Abayahudi.”

Guverinoma ya Dagestan yashyigikiye Gaza, ariko isaba abaturage gukomeza gutuza no kutitabira imyigaragambyo nk’iyo. Henshi mu mahanga habaye imyigaragambyo yo kwamagana imisha ry’ibisasu rya Israel muri Gaza.

Mu butumwa bwo ku rubuga Telegram, Sergei Melikov, Guverineri wa Dagestan, yamaganye icyo gitero cyakozwe n’igico cy’abantu ku kibuga cy’indege.

Yanditse ati: “Nta cyubahiro kiri mu guhohotera abanyamahanga, usaka imifuka yabo ushakishamo inzandiko z’inzira!” Yamaganye “ibitero ku bagore bafite abana”.

Yavuze ko ibikorwa by’icyo gico, ari “ugusogota mu mugongo” Abanya-Dagestan bakunda igihugu, barimo n’abari kurwana muri Ukraine mu ngabo z’Uburusiya.

Yanditse ati: “Ibyabereye ku kibuga cy’indege cyacu biteye uburakari bwinshi kandi bikwiye gusuzumwa mu buryo bukwiye n’inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko. Ibi bizakorwa.”

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel yavuze ko ambasaderi ya Israel i Moscow (Moscou) arimo gukorana n’abategetsi b’Uburusiya, yongeraho ko Israel “ifata mu buryo bukomeye amagerageza yo kugirira nabi abaturage ba Israel n’Abayahudi aho bari hose”.

Mu itangazo, iyo minisiteri y’ububanyi n’amahanga yagize iti: “Israel yiteze ko abategetsi b’Uburusiya bashinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko babungabunga Abanya-Israel bose n’Abayahudi, abo ari bo bose, no gukora igikorwa gikomeye ku bateje imvururu no kwibasira kutagenzuwe kurimo gukorerwa Abayahudi n’Abanya-Israel.”

Ku wa gatandatu, imbaga y’abantu mu mujyi wa Khasavyurt muri Dagestan bateraniye hanze ya hoteli aho bacyekaga ko hari Abanya-Israel bahari, nkuko byatangajwe n’urubuga rw’amakuru rwaho, ChP Dagestan.

Nyuma yaho, amakuru avuga ko polisi yaretse bamwe muri bo binjira muri iyo hoteli kugira ngo bashobore kwibonera ubwabo ko nta Banya-Israel bari bahari.

BBC