Jacob Zuma wahoze ari Perezida w’Afurika y’Epfo yabwiye abagize akanama kayobowe n’umucamanza gakora iperereza ku birego bya ruswa ashinjwa ko ari umugambi yacuriwe wo kumukura mu ruhando rwa politiki.
Yabivuze kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Nyakanga 2019, ubwo yitabaga ako kanama ku nshuro ya mbere.
Aka kanama kari gukora iperereza ku birego by’uko Bwana Zuma yaba yari akuriye agatsiko kamunzwe na ruswa mu gihe cy’imyaka icyenda yamaze ku butegetsi.
Mu buhamya bwe, Bwana Zuma wagaragaraga ko yisanzuye yavuze ko ibigo by’ubutasi byo mu mahanga atavuze byari bimaze imyaka ibarirwa muri za mirongo bicura umugambi wo kumukura ku butegetsi.
Yabaye nk’uca amarenga ko ibyo bigo by’ubutasi by’amahanga ari iby’Amerika n’Ubwongereza.
Imbere y’ako kanama kayobowe n’umucamanza Ray Zondo, Bwana Zuma yagize yavuze ko yandagajwe ashinjwa umwami w’abamunzwe na ruswa.
Yongeyeho ko ngo yiswe amazina atandukanye kandi nta na rimwe yigeze agira icyo aubiza kuri ibyo bibazo.
Ibirego Zuma ashinjwa byibanda ku mubano we n’umuryango utavugwaho rumwe w’abaherwe b’aba Gupta.
Uyu muryango ushinjwa kuba waragiraga uruhare mu kugena uba minisitiri muri iki gihugu. Ushinjwa kandi kuba waragiye utsindira amasoko akomeye binyuze muri ruswa.
Yaba Bwana Zuma, yaba n’umuryango w’aba Gupta, bose bahakana ibyo birego.
Bwana Zuma yategetswe kwegura ku mwanya wa perezida mu kwezi kwa kabiri k’umwaka ushize wa 2018.
Icyo gihe yasimbujwe Cyril Ramphosa wari umwungirije, wasezeranyije guhangana na ruswa muri Afurika y’Epfo.