“Nimpura n’ Imana, nzayibaza uwanyanduje virusi itera SIDA” — MC Kats

Umunyamakuru w’inararibonye wo muri Uganda, MC Kats, yatangaje amarangamutima ye ku rugendo amaze imyaka myinshi anyuramo rwo kubana na virusi itera SIDA (HIV), avuga ko hakiri ikibazo kimwe kimuremereye mu mutima.

Mu kiganiro aherutse gutanga, MC Kats yavuze ko akenshi yibaza uko yanduye ndetse n’uwamwanduje, agira ati: “Ninshyikirana n’Imana, nzayibaza uwanyanduje virusi itera SIDA.”

MC Kats yavuze ko yamenye ko afite HIV mu gihe yumvaga ari ku rwego rwo hejuru mu mwuga we w’itangazamakuru, ubwo yari umwe mu bantu bari bazwi cyane mu itangazamakuru rya Uganda.

Aha MC Katz yarikumwe na Perezida Museveni

Yasobanuye ko ubuzima bwo kwamamara no kwishimisha bwatumye yumva ko nta kintu cyamubaho. Yagize ati ko icyo gihe yari hose;mu tubari, kuri televiziyo, kandi yumvaga ko ari “umuntu udashobora kugerwaho na HIV.”

Amaze gusubiza amaso inyuma, MC Kats yavuze ko kumva ko adashobora kugerwaho n’ibibazo byatumye atita cyane ku ngaruka zari zimukikije.

Yanavuze ko yamaze imyaka akeka ko yaba yarandujwe n’umugore mukuru bahuye, ariko nyuma y’uko uwo mugore apimwe agasanga nta virusi afite, byatumye asigarana ibibazo byinshi bitarasubizwa.

Uretse ubuzima bwe bwite, MC Kats yavuze ko uburyo bwo gupima HIV bwateye imbere cyane. Yagaragaje ko ubu abantu bashobora gukoresha ibikoresho byo kwisuzumisha ubwabo (self-testing kits), bigatuma gupima birushaho kuba ibanga kandi byoroshye.

Yavuze ko mbere gutinya ko abantu bamubona ajya kwipimisha byatumaga bamwe batinda gushaka kumenya uko bahagaze.

Uyu munyamakuru umaze imyaka myinshi avuga ku buzima bwe bwo kubana na HIV, akomeje gukoresha izina rye mu gukangurira abantu kwipimisha kenshi, gushaka ubufasha no gufata imiti hakiri kare nta soni cyangwa ubwoba.