Gen Muhoozi yagiriye inama Bebe Cool ku kibazo cye na Jolly.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Muhoozi Kainerugaba, yinjiye mu kibazo cy’ makimbirane yari amaze iminsi hagati y’umuhanzi w’icyamamare muri Uganda Bebe Cool na Mutesi Jolly, nyuma yo kuvugwaho ikibazo cy’amafaranga n’amasezerano bivugwa ko byakozwe mu izina ry’u Rwanda ndetse n’ikipe ya Arsenal F.C..

Nk’uko bigaragara ku ifoto ya X (yahoze ari Twitter), Bebe Cool yatangaje ko yakiriye telefoni ya Gen Muhoozi, amugira inama yo guhagarika impaka zo ku mbuga nkoranyambaga, gusiba ubutumwa yari yaranditse no gushaka igisubizo mu bwumvikane kuko we na Jolly bose ari abantu bafitanye isano ya hafi na Muhoozi.

Mu butumwa bwe, Bebe Cool yagize ati:

“Muri iki gitondo nakiriye telefoni y’umuvandimwe wanjye mukuru, Muhoozi Kainerugaba, ku kibazo cya Jolly. Nka mukuru wanjye akaba n’umuyobozi wanjye, yangiriye inama yo kubireka, ngasiba ubutumwa nanditse kandi ikibazo kigakemurwa mu bwumvikane hanze y’imbuga nkoranyambaga kuko twembi turi umuryango kuri we. Nemeye inama ze kandi ndamushimira.”

Nubwo mu butumwa bwa Bebe Cool bigaragara ko yemeye inama yagiriwe na Gen Kainarugaba, mugitondo cyo kuri uyu wa kane Bebe Cool yatangaje ko yiteguye guhanganira na Jolly mu mategeko kugeza ikibazo gikemutse.

Aho ikibazo cyatangiriye

Ku wa 17 Kamena 2026, Bebe Cool yashyize ubutumwa kuri X ashinja Mutesi Jolly kumutekera umutwe mu mwaka ushize. Yavuze ko yamwambuye amafaranga yitwaje izina ry’u Rwanda na Arsenal, ndetse avuga ko afite n’andi makuru menshi yari agiye gushyira hanze.

Mu butumwa bwe yaranditse ati:

Uyu mugore Jolly Mutesi utuye mu Bwongereza kandi uhora ureba imikino ya Arsenal, yantekeye umutwe umwaka ushize mu izina ry’u Rwanda na Arsenal. None ubu afite undi mugambi munini. Inkuru yose iraza.

Aya magambo yahise akwirakwira cyane, abantu benshi batangira kwibaza amafaranga yaba yaratanze n’imiterere y’amasezerano yavugwaga.

Jolly yahise amusubiza

Nyuma y’ayo magambo, Mutesi Jolly ntiyacecetse. Yahise asubiza Bebe Cool amubwira ko yaba yaramwibeshyeho, amusaba kujya abanza gukora iperereza no kugenzura amakuru mbere yo kugira ibyo atangaza mu ruhame.

Nubwo impande zombi zatangiye guterana amagambo, nta ruhande rwigeze rutanga ibimenyetso birambuye cyangwa ibisobanuro byimbitse ku masezerano yavugwaga.

Muhoozi aza nk’umuhuza

Mu gihe impaka zari zikomeje gufata indi ntera hagati y’abakurikira aba bombi mu Rwanda no muri Uganda, Gen Muhoozi yahisemo kubigiramo uruhare nk’umuhuza. Bebe Cool yavuze ko yamusabye guhagarika ibyo gutabariza ikibazo ku mbuga nkoranyambaga, akemera inama ye maze asiba ubutumwa yari yaratangaje.

Iyi ntambwe ishobora gusobanura ko ikibazo kizakomereza mu biganiro byihariye hagati y’impande zombi aho gukomeza kubera ku karubanda.

Kugeza ubu, ntabwo haramenyekana niba Bebe Cool na Jolly bazahura bakaganira cyangwa niba hari inzego z’amategeko zizabigiramo uruhare. Icyakora ubutumwa bwa Bebe Cool bwerekana ko yemeye guhagarika gukomeza gutangaza ibirego bye kuri X nyuma y’ubuhuza bwa Gen Muhoozi.