Bob Marley ni umwe mu bahanzi bakomeye bakoze amateka mu njyana ya Reggae ku Isi yose. Yavutse tariki ya 6 Gashyantare 1945 mu gihugu cya Jamaica, aza kwitaba Imana tariki ya 11 Gicurasi 1981 afite imyaka 36 gusa. Nubwo amaze imyaka 45 apfuye, izina rye riracyavugwa cyane ndetse indirimbo ze zigakomeza gukundwa n’abato n’abakuru hirya no hino ku Isi.
Kimwe mu bintu bitangaje kuri Bob Marley ni uko yabaye umwe mu bahanzi bake bashoboye guhindura umuziki intwaro yo kurwanya akarengane no guharanira amahoro. Indirimbo ze nka “One Love”, “Redemption Song” na “No Woman, No Cry” zakomeje kuba ubutumwa bw’amahoro, urukundo n’ubwisanzure ku batuye Isi.
Ikindi gitangaje ni uko Bob Marley yanze guca akaguru (amputate) nyuma yo gusanganwa indwara ya cancer ku kirenge mu 1977. Abaganga bari bamugiriye inama yo kugaca kugira ngo ubuzima bwe burame, ariko kubera imyemerere ye ya Rastafari ntiyabyemeye. Iyo ndwara yaje gukwira mu mubiri we kugeza imuhitanye mu 1981.
Mu 1976, Bob Marley yarashwe n’abagizi ba nabi iwe mu rugo i Kingston muri Jamaica, amasasu amufata ku kuboko no mu gituza. Icyatangaje benshi ni uko nyuma y’iminsi ibiri gusa yongeye kujya ku rubyiniro gukora igitaramo cy’amahoro cyiswe “Smile Jamaica Concert”, avuga ko “abashaka guteza Isi umwijima badakwiye kumubuza gukora ibyiza.”
Nubwo yapfuye akiri muto, Bob Marley yasize abana benshi ndetse umuryango we ukomeza kugira uruhare rukomeye mu muziki. Abana be barimo Ziggy Marley, Damian Marley na Stephen Marley bakomeje kumenyekanisha umuziki wa Reggae ku rwego mpuzamahanga.
Ikindi gitangaje ni uko album ye yitwa “Legend”, yasohotse nyuma y’urupfu rwe mu 1984, yabaye imwe mu albums zagurishijwe cyane mu mateka ya Reggae, igurishwa miliyoni zirenga 25 ku Isi yose.
Uyu munsi, imyaka 45 nyuma y’urupfu rwe, Bob Marley aracyafatwa nk’ikirango cya Reggae ndetse ubutumwa bwe bukomeje gukangurira abantu urukundo, ubumwe no kurwanira uburenganzira bwa muntu.

