Bugesera: Abacuruzi barashinja uburiganya Kigali Gaz Ltd

Bamwe mubacuruza Gaz mu karere ka Bugesera barashinja ikompanyi ya Kigali Gaz kubariganya amacupa arimo ya Gaz hamwe nandi yari yarashizemo. Aba bacuruzi bavuga ko Umukozi ushinzwe ishami rya Bugesera yabatiye amacupa ya Gaz  ngo agaragaze raporo nziza kubamukoresha ntiyayagarura.

Hari bamwe mu bacuruzi  ba gaz twasanze mu murnege wa Nyamata mu karere ka Bugesera, baganirira umunyamakuru wa Flash akababaro bafite bavuga ko batewe n’uhagarariye  kampani ya Kigali gaz muri Bugesera witwa Kaberuka Olivier  .

Aba baturage bavuga ko bamutije amacupa ya Gaz hamwe inarimo ngo agaragaze raporo nziza kubamukoresha ntiyayagarura.

Umwe yagize ati “Njye na bagenzi banjye Kigali Gas yatwambuye amacupa twari twabatije mu buryo bw’ubuteka mutwe kuko bari batubwiye ko tuyabatiza nyuma bakayadusubiza bamaze gukora kontorole (igenzura).”

Undi nawe ati “Batumye umukoze wabo ngo aze adutire amacupa yo kujya muri stock, ariko nawe bigaragara ko bishobora kuba ari umutego yari yatezwe.”

Ibi kandi byemezwa na Nkurunziza Seleste  wari ushinzwe sitoke akaba ariwe wabwiwe gutira amacupa abacuruzi aha ngaha I Nyamata

Yagize ati “Icyatumye njya kuzana amacupa n’igihombo cyari muri kampani kandi iba ifite ubugenzuzi bukorwa mu gihe runaka, ariko icyo gihombo nkaba narinyiziranyeho n’umukoresha, mu gihe cy’igenzura ansaba ko natira byabindi byose byaburaga nkabigarura kugira ngo igenzura rize kugenda neza, nibirangire mbisubize abaturage nkuko nari nabibatiye.”

Aba bacuruzi baravuga ko ibyo batwawe byose bifite agaciro gasaga miliyoni 4 z’amanyarwanda ndetse basaba kigali Gaz kubarenganu bagasigara bakurikirana umukozi wabo.

Uhagarariye ikompanyi ya  Kigali Gaz muri Bugesera, Kaberuka Olivier  we mu gihe ibitangazamakuru bya Flash byifuzaga kumubaza kuri icyo kibazo, asubiza umunyamakuru ko nta makuru yamuha.

Umuyobozi wa Kigali Gaz Bwana Ndagijimana Emmanuel  yavuze ko iki kibazo yacyumvise ariko ahakana ko uyu abacuruzi bita umukozi wabo atariwe, ariko ngo iki kibazo cyageze mu buyobozi.

Yagize ati “Twacyumvise nkuko nawe wacyumvise, biri mu nzego z’ubuyobozi kandi buraza kugira icyo bubikoraho kuko kumvikana ngira ngo byarananiranye. Uwo afite kampani ye n’umucuruzi nk’abandi bose.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamata bwemeje ko iki kibazo cyaba bacuruzi bakizi kandi bacyakiriye kiri gukurikiranwa. Bwana  Mushenyi Innocent uyoboye uyu murongo yavuganaga n’umunyamakuru kuri telefone .

Yagize ati “Bariya baturage batugejejeho ikibazo cyabo ariko uwo Olivier avuga yasanze amacupa muri stock atazi uko yagezemo. Twabagiriye inama ko batanga ikirego kandi ndatekereza RIB yamaze kucyakira.”

Uyu muyobozi w’umurenge wa  Nyamata akaba yakomeje agira inama abacuruzi ko ikiranga ubucuruzi bukozwe neza ari  ikizere (Confiance) kandi kikagira aho gishingira ko bajya bashishoza hakabamo amakenga.

ALI GILBERT Dunia-Bugesera