<strong>Depite Rwigamba yitabye Imana</strong>

Depite Rwigamba Fidèle yitabye imana azize azize uburwayi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 2023.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Inteko Ishinga Amategeko, rivuga ko Umutwe w’Abadepite, ubabajwe no kumenyesha urupfu rwa Depite Rwigamba Fidèle, wari urwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faycal.

Rwigamba yabaye Umudepite guhera mu 2013.

Mbere yaho yari Umunyamabanga w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena guhera mu 2009.