Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari muri Congo Brazaville, aho yasanze abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu nama ya gatanu yiga ku ishormari rya Afurika.
Minisitiri w’intebe wa Congo Brazaville Clément Mouamba niwe wakiriye Perezida Paul Kagame.
Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Dukoreshe gushyira hamwe mu kuzamura ubukungu bwa Afurika ndetse no guhanga imirimo.’
Ikaba yatangiye kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 izasozwa tariki ya 20 Nzeri 2019.
Abitabira iyi nama yiswe “Invest in Africa Forum-IAF” bigira hamwe icyakorwa mu iterambere ry’ubukungu no guhanga imirimo nka kimwe mu bikenewe mu cyerekezo cya Afurika.
Mu bice bitandukanye by’uyu mugabane ubukungu burimo gutera imbere kuva mu myaka 20 ishize, ibi ngo byatewe no gutera imbere kw’ibicuruzwa na serivisi ziwutangirwamo.
Nk’umugabane ufite
abakiri bato benshi kandi biyongera kuko mu 2030 bazaba bagera kuri miliyari
1.3, birakenewe ko Afurika ihanga imirimo byibuze igera kuri miliyoni imwe buri
kwezi mu gukemura iki kibazo.
Abari muri iyi nama barareba uburyo bashyigikira ubukungu bwa Afurika, guhanga
imirimo mu bihugu bigize umugabane, kureba ibyakozwe n’ibyagezweho ariko no
guharura inzira ijya mbere.
Ni n’amahirwe ku bayitabiriye yo gusangira ibitekerezo n’ubumenyi bafite hagamijwe guteza imbere ishoramari mu bikorera na leta no kureba imbaraga zabo mu guteza imbere ubukungu no guhanga imirimo.
Biteganyijwe ko ibiganiro biyitangirwamo bizakora ku nkingi eshanu zirimo iterambere, guhanga udushya n’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, imikoranire ya leta n’urwego rw’abikorera n’ishoramari rigamije kubungabunga ikirere, imikorere inoze y’inganda n’ingamba zikwiye mu gukoresha neza urwego rw’ingufu.
IAF yatangijwe mu 2015 nk’uburyo bwagutse bwo guteza imbere ubufatanye n’amahirwe y’ishoramari muri Afurika.