Inkwano ntikwiye guhagarika umukwe- Miniyouth

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (MINIYOUTH) yanenze umuryango wanze inkwano wari wumvikanyeho n’uw’umusore,  bigatuma ubukwe bupfa ku munota wa nyuma mu Karere ka Nyagatare.

Imyaka itandatu yari ishize, umusore Niyomungeri Jeremie w’imyaka 26 utuye mu mujyi wa Nyagatare akundana n’Umukobwa utuye mu murenge wa Matimba naho muri Nyagatare.

Uyu musore avuga ko yari yemeranijwe n’umukobwa kubana akamarama ndetse yaranakoye ibihumbi 500 by’amafaranga y’ u Rwanda.

Kuwa Gatandatu tariki ya 18 Nzeri 2021, nibwo umuryango w’umusore wari wabukereye ugiye gusaba umukobwa ariko baramubura.

Niyomungeri ari nawe wari ufite ubukwe arasobanura uko byagenze agira ati “Ku wa Gatandatu nibwo nari mfite ubukwe n’umukobwa, ariko ntibwaje kugenda neza kubera ikibazo cyaje kuvukamo. Twiteguraga kujya kuzana umugeni ariko duhamagaye telefone y’umukobwa dusanga ntiriho, byagumye kwisunika nka Saa Cyenda z’umugoroba tuza gukora itsinda ry’abantu 5 tujya iwabo.”

Niyomungeri yakomehe avuga ko “Ba Nyirarume baravuga bati  ntimwigendere n’ubundi  iyi nkwano mwakoye n’ubundi  zishobora guhagurutsa umugeni  muri uru rugo. Baratubwira bati twe dukwa Inka  kandi amafaranga mwakoye  ntabwo aguze b’Inka 2  zacu. ”

Umuryango w’umukobwa uravuga ko wanze inkwano kuko ari nke.

Rugaju Benoni se wabo w’umukobwa yabwiye itangazamakuru rya Flash ko bashaka Inka Eshanu (5), bitaba ibyo bakabasubiza amafaranga yabo.

Yagize ati “Inkwano ni nkeya, waba  warigeze aho ubona amafaranga ibihumbi 500 babikwa umukobwa? Azaze tuyamusubize. Ntabwo umwana wacu bamukwa amafaranga, dushaka inka kuko nizo tworoye amafaranga turayishakira. Turashaka Inka 5.”

Umuryango w’Umusore uravuga ko wakozwe n’isoni nyuma yuko wari umaze gukora urugendo ruva mu Karere ka Bugesera rugana i Nyagatare, ugatungurwa no kubwirwa ko utakibonye umugeni kubera inkwano batanze ari nke.

Kugeza ubu Se w’uyu musore Munyentwari Felesiyane ntabyumva ngo yarumiwe, akifuza ko yasubizwa amafaranga ye.

Ati “Umva hari ibintu umuntu abona ugasanga ni agahomamunwa! N’ubuyobozi hari icyo bumara bukakurenganura niba ibintu byanze ayo mafaranga akaba yasubizwa. Mu bugesera nari nazanye n’abantu bagera nko kuri 5 bamperekeje. Umva si ukumwara gusa ahubwo njyewe iyo mpuye n’abantu niyo bampamagaye kuri telefoni nsigaye ntinya no kubitaba.”

Abaturage batuye mu Karere ka Nyagatare baravuga ko ibyaye birimo kuganisha umuco nyarwanda ahabi, bakabona ko  inkWano yahindutse ikiguzi.

Umwe ati “Ibintu byabaye muri aka Karere ntibibereye Abanyarwanda, urabona ko ari nk’ubucuruzi. Niba abantu arakiriye Inkwano  ntibakagombye  kureka gutanga umukobwa. Bikwiye gucika mu gihugu cyacu.”

Undi ati “Mu by’ukuri hari ababyeyi bifuza bagashaka Inkwano nyinshi ku mukobwa wabo, ushobora kwaka inkwano nyinshi, umuhungu akigomwa akayishaka akayitanga, ibyakabaye intangiriro y’ubuzima bikba bitagikunze ubasenyeye.”

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco iranenga uyu muryango wari wumvikanye n’undi inkwano, ariko uza kwisubira ku munsi w’ubukwe nyirizina.

Umuvugizi w’iyi minisiteri Bwana Ruzindana Rugasaguhunga Jean Baptiste yagaragaje ko imiryango yakagombye kuganira ku nkwano hatabayemo amananiza, igashyira imbere kubaka umuryango mushya uba uvutse.

Ati “Niba abantu baba bumvikanye nyuma bakabihindura, ntabwo baba bakomeye ku ijambo bavuze. Icyo dusaba nuko n’ubundi inkwano ni ubwumvikane hagati y’imiryango. Iyo miryango nayo ibyumvise  ifashe  urwo Rubyiruko  kumva ko bagiye  gushinga urugo. ”

Kugeza ubu umusore avuga ko agikunda uyu mukobwa bari bagiye kubana akaramata, kuko ibyabaye nta ruhare yabigizemo ndetse ko mu gihe ibintu byasubira mu buryo babana nta kabuza.

Ni mu gihe ku ruhande rw’umuryango w’umukobwa ukomeje kugaragaza ko umuryango ugiye guterana hakarebwa icyakorwa.

Ntambara Garleon