Minisitiri w’Ibikorwaremezo yahamagajwe mu nteko ngo asobanure ibibazo biri mu byangombwa byo kubaka

Inteko rusange y’umutwe w’Abadepite, yafashe umwanzuro wo gutumiza minisitiri w’ibikorwaremezo kugira ngo atange ibisobanuro mu magambo, ku bibazo bigaragara mu ikoranabuhanga ryo gutanga ibyangombwa byo kubaka.

Ni mu gihe hari abaturage, bakigaragaza ko bakigorwa no kubona ibyangombwa byo kubaka, bigatera ibyuho bya ruswa.

Umunsi ku munsi mu Mujyi wa Kigali hagenda hazamurwa inzu z’imiturirwa zirimo iz’ubucuruzi n’izo guturamo, ndetse abazubaka baba barahawe icyangombwa cyo kubaka.

Gusa hari bamwe mu batuye mu bice bitaracibwamo imihanda cyangwa ngo hashyirwe ibishushanyombonera, bavuga ko babangamiwe no kudahabwa ibyangombwa byo kubaka bigatuma hari abubaka mu kajagari, abandi bagatanga ruswa kugira ngo bemererwe kubaka.

Abadepite bagize komisiyo y’ubutaka, ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije ubwo bagezaga ku nteko rusange y’umutwe w’abadepite isesengura rya raporo y’igenzura ryimbitse ryakozwe n’urwego rw’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu gutanga ibyangombwa byo kubaka, basanze harimo ibibazo by’ingutu bituma abaturage bagorwa no kubona serivise zigendanye n’ubwubatsi.

Ibibazo by’ingutu bigaragara muri iri koranabuhanga harimo kuba nta buryo bw’imicungire bw’iri koranabuhanga bwashyizweho, nta genamigambi ry’uyu mushinga w’iri koranabuhanga rihari, nta buryo bwo gucunga iri koranabuhanga no kurinda amakuru bibitse muri iri koranabuhanga.

Inteko rusange y’umutwe w’abadepite yafashe umwanzuro wo gutumiza minisitiri w’ibikorwaremezo kugira ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo by’ingutu bigaragara mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu gutanga ibyangombwa byo kubaka.

Umugenzuzi mukuru w’imari ya leta agaragaza ko nubwo amafaranga yatangije uyu mushinga w’iri koranabuhanga ataramenyekana, kugeza ubu amakuru avuga ko Guverinoma y’u Rwanda imaze gushyiramo amafaranga miliyoni zisaga 226 mu kunoza imikorere n’imicungire y’iyi sisitemu.